Minisitiri w’Uburezi wa Kenya, Prof. George Magoha ari ku gitutu nyuma yo kuvuga ko mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri (boarding) harimo abatinganyi bagomba kwirukanwa, bakajya biga mu yandi biga bataha.
Prof. Magoha yabimenyesheje abayobozi b’ibigo by’amashuri ati: “Ubu hari abana baryamana bahuje ibitsina, bagomba kujya ku mashuri yegereye iwabo. Inshingano zanyu zigomba gushingira ku bantu benshi, si kuri bake. Ntimwiyemerere guterwa ubwoba n’abana.”
Aya magambo yakuruye impaka muri Kenya, zishingiye ku ngingo yo kuryamana kw’abahuje ibitsina isanzwe itavugwaho rumwe muri iki gihugu.
Nk’umunyamategeko Prof. Makau Mutua, yibasiye Minisitiri Magoha, avuga ko adakwiye kwirukanisha aba bana kuko ngo byaba bidakurikije amategeko, kandi rikaba ivangura rishingiye ku mahitamo y’ubuzima bwabo.
Yagize ati: “Gukumira abana mu mashuri abacumbikira ntibyemewe n’amategeko, ni ivangura kandi nta bumuntu burimo. Kuba umutinganyi birizana kandi ni ibyo muri Afurika nko kutemera gukora imibonano, kuryamana kw’abadahuje ibitsina,..no kugira ubushake bw’imibonano. Tugomba gukunda abana bose, tutitaye ku mahitamo yabo ashingoye ku bitsina.”
Uwitwa Kithome Onesmus abona ko kuba Prof. Magoha yaramenye ko hari abatinganyi mu mashuri ntagire icyo abikoraho, akwiye kwegura ku nshingano. Ati: “Mbaye ndi Prof. Magoha, ikintu kimwe nakora ni ukwegura. Ese ubutinganyi buremewe muri Kenya? Ese amashuri yigisha abana bataha nta bayobozi agira, washakaga kuvuga iki Prof?”
Hari uwitwa Moses Musymi wavuze ko ahubwo nta kigo cya Leta cyakabaye cyemera ko hari uwakibamo ari umutinganyi. Ati: “Yego ntabwo bagomba kwemererwa, kandi ikintu cy’uburenganzira bw’abatinganyi ntikigomba kuba mu bigo by’amashuri.”
Prof. Magoha yatangaje iby’abatinganyi nyuma yo gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ko abana badashaka kwiga bagomba kwemererwa bagataha iwabo, akanategeka ko mu mashuri hatangira igikorwa cyo gupima ibiyobyabwenge mu bana.



2 Responses
Kenya: Minisitiri w’Uburezi yibasiwe azira kuvuga ko mu mashuri yisumbuye harimo abatinganyi
Aha ndumva ari sawa rwose izintwaro inyinshi ni guided missiles urwanda rurakataje mugushakira umutekano abaturage barwo ndetse n’ amahanga
Kenya: Minisitiri w’Uburezi yibasiwe azira kuvuga ko mu mashuri yisumbuye harimo abatinganyi
Aha ndumva ari sawa rwose izintwaro inyinshi ni guided missiles urwanda rurakataje mugushakira umutekano abaturage barwo ndetse n’ amahanga