Kenya: Nyuma yo gukura ingabo muri Sudani, yaba igiye kuzikura no muri Somalia

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko ingabo za Kenya ziri muri Somalia zigabweho igitero kigahiranamo abasaga 21 mu cyumweru gishize, abaturage ba Kenya ndetse na bamwe mu bayobozi barimo n’abadepite basabye Perezida Kenyatta kuzana ingabo ziri muri kiriya gihugu zikaza kurinda igihugu cyabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu mu muhango wo gushyingura abasirikare bane mu bahitanywe n’ibitero by’intagondwa za Al Shabbab, aho basabye ko ingabo ziri muri Somalia zataha aho kugira ngo zizashirire mu mahanga ngo zirarinda abaturage b’abandi kandi muri iki gihugu cya Kenya na ho aba barwanyi ba Al Shabbab bahari.
Muri uyu muhango, depite Gunga Mwinga na we wari witabiriye yagize ati” mu minsi ishize perezida wacu yazanye ingabo zari muri Sudani kubera ikibazo cy’umutekano, none dushaka ko biba no ku ngabo ziri muri Somalia kuko ziri gupfa ku bwinsi.”
Undi muyobozi yagize ati abasirikare b’igihugu ntibakomeza gupfira mu mahanga umugaba mukuru w’ingabo Perezida Kenyatta arebera, agomba kugira icyo abikoraho.” Uyu yakomeje asaba ko abasirikare bari muri kiriya gihugu bataha hanyuma leta ya Kenya ikoherezayo komite ishinzwe ibijyanye n’amahoro ikajya kuba ariyo ihagararira igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amason Kingi ni umuyobozi w’intara ya Kirifi aho bari mu muhango wo gushyingura aba basirikare baguye mu butumwa bw’amahgoro. Nawe yagize ati”ndihanganisha imiryango yabuze abayo, ariko nanasaba ko izi ngabo zisigayeyo zakurwayo mu buryo bwihuse.”
Kugeza ubu, Perezida Kenyatta nta cyo arabasha kuba yatangaza kuri iki cyifuzo cy’abayobozi batandukanye mu gihugu mu gihe n’indi mirambo ikomeje gushyingurwa umunsi ku wundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *