Kenya: Perezida Uhuru Kenyatta aravuga ko atazemera abatinganyi mu gihugu cye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, aratangaza ko atazemerera abaryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi), kuba mu gihugu cye kuko bibangamiye umuco gakondo w’igihugu.
Mu kiganiro Kenyatta yagiranye n’umunyamakuru Christiane Amanpour wa CNN, yatangaje ko ubutinganyi atari ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu ahubwo nuko bihabanye n’umuco gakondo.
Yagize ati’’Ntabwo naganira ku ngingo idafitiye umumaro abaturage ba Kenya. Iki si ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu ahubwo ni ikibazo ku muco wacu tutitaye mu muryango ukomokamo’’ .
kenyatta
Perezida Kenyatta kandi yongeyeho ko mu gihe akiri umukuru w’iki gihugu atazemera ubutinganyi mu gihugu cye nkuko biri mu itegeko nshinga .
Si ubwa mbere Uhuru Kenyatta yamaganye ubutinganyi muri iki gihugu kuko ubwo uwahoze ari perezida wa Amerika Barack Obama yasuraga Kenya muri 2015 , Obama yamusabye guha abatinganyi uburenganzira bwabo nyamara Kenyatta abyamaganira kure.
Kuri ubu Uhuru Kenyatta avuga ko igihugu cye kirajwe ishinga no kuzamura ubucuruzi, ubuzima, demokarasi, umutekano n’ibindi.
Nkurunziza Viateur bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *