Kenya: Raila Odinga yatsinze Kenyatta mu matora y’umukuru w’igihugu kuri Twitter

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hakomeje kuvugwa impaka z’urudaca ndetse no guteragurana amagambo mu bayobozi bakuru ba leta ya Kenya ku bijyanye n’ibikorwa by’amatora biri gutegurwa, kuri uyu wa 29 Ukuboza 2016 umwe mu banyamategeko muri kiriya gihugu yashyize ahagaragara amajwi y’amatora y’umukuru w’igihugu yakorewe ku rubuga rwa Twitter aho byagaragaye ko Perezida Kenyatta yatsinzwe amatora.

Aya majwi yashyizwe ahagaragara n’umunyamategeko muri Kenya Ahmednasir yerekana ko Perezida Kenyatta aramutse ahanganye na Odinga yatsindirwa ku majwi 40% mu gihe Odinga we amukubye hafi 2 n’amajwi asaga 60%.

Uyu munyamategeko avuga ko aya matora akozwe n’abamukurikira ku rubuga rwa Twitter biganjemo abandi banyamategeko, abanyepolitiki batandukanye mu gihugu no hanze ndetse n’abaturage muri rusange.
Aya matora yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 7 yerekanye uruhande bamwe mu banyepolitiki baherereyemo ku kirebana n’amatora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu minsi iri imbere muri Kenya bigaragara ko badashyigikiye Perezida Uhuru Kenyatta kuba yakongera kubayobora.

Gusa uyu munyamategeko yahumurije abari ku ruhande rwa Kenyatta ababwira ko aya ari amatora yikoreye ku giti cye mu buryo bw’ikoranabuhanga ko atari ukuri kuko amatora nyirizina ataragera bityo akaba nta we ugomba kubishingiraho.

Umunyamategeko Ahmednasir wakoresheje amatora yabereye kuti Twitter
Umunyamategeko Ahmednasir wakoresheje amatora yabereye kuti Twitter

Ni mu gihe mu gihugu cya Kenya hamaze iminsi inama yaburiwe umwanzuro yiga ku ivugurura ry’amategeko agenga amatora aho bamwe bashaka ko yazakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga naho abatavuga rumwe na let abo bakabyanga bavuga ko ari amayeri yo kugirango bazibe amajwi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu byumweru 2 bishize, bamwe mu banyepolitiki bo muri kiriya gihugu biganjemo abo mu nteko ishinga amategeko bafatanye mu mashati bapfa kutumvikana kuri iyi ngingo yarimo iganirwaho kugera na magingo aya.
Raila Odinga yigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Kenya kuba 2008 kugeza 2013 nyuma aza kuvaho. Amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya ateganyijwe muri 201.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *