96843860_2715275542088079_7344634182849245076_n.jpg

Kenya: Rev. Natasha, ikizungerezi cy’umuvugabutumwa, cyahishuye umugabo cyifuza

Sangiza iyi nkuru

Reverand Lucy Natasha bivugwa ko ari we muvugabutumwa w’ikizungerezi kurusha abandi muri Nairobi, kuri ubu aravuga ko atari we uzabona abonye umugabo bazashyingirana akamufasha gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza.

Natasha yahishuye amashyushyu afite yo kurongorwa ubwo yari mu kiganiro Episode 2 of Stori Yangu kinyura kuri televiziyo Maisha Magic kuwa Gatandatu.

96843860_2715275542088079_7344634182849245076_n.jpg

Uyu muvugabutumwa w’imyaka 29 uzwiho kwerekana ubuzima buhenze abayemo, akaba umubwiriza w’uburanga kandi w’imfura mubana batatu bavukana, yavuze ko amaherezo yifuza kubaka urugo nyuma y’igihe kirekire ari ingaragu.

Muri icyo kiganiro nk’uko tubikesha Nairobinews, Rev. Natasha yagize ati “Ndashaka kuzashyingirwa umunsi umwe, urabizi kuko nizera ko kuba umuseribateri ari igihe kandi n’ubukwe ni igihe. Kandi umuntu w’umugabo mbona ejo hazaza hanjye turi kumwe ni umuntu wubaha Imana, umugabo ufite indangagaciro z’umuryango, umugabo nawe w’umufatanyabikorwa nagenewe. Ndashaka gushyingirana n’umuntu uzaba ari igeno ryanjye. Ndashaka kuzakorana n’umugabo wanjye. Ndashaka guha umugisha ikiremwamuntu mfatanyije n’umugabo wanjye .”

list-of-expensive-cars-owned-by-rev-lucy-natasha-in-photos.jpg
Rev. Natasha ni umwe mu bavugabutumwa bakize

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko atari Natasha gusa wifuza gushaka umugabo iwabo kuko na nyina umubyara, Rev. Esther Wanjiru w’imyaka 56 nawe yifuza gushaka undi mugabo, kimwe na musaza we, Joseph Shaffique, ukora mu itorero rye kimwe na murumuna we Shifra ariko we wamaze kurongorwa.

revlucynatasha_125847106_700891447512637_8535365256118139057_n.jpg
Afite indege ye bwite n’umutungo ungana na miliyoni zisaga 690 Frw (kshs. 75 million)

Mu kiganiro yagiranye n’umunyarwenya, MC Jessy mu mezi atatu ashize, Rev. Natasha yahishuye ko hari n’umugabo bari kubyumva kimwe w’umunyamahanga kandi wishoboye .

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kenya: Rev. Natasha, ikizungerezi cy’umuvugabutumwa, cyahishuye umugabo cyifuza
    ABAVUGABUTUMWA BARAGWIRA

  2. Kenya: Rev. Natasha, ikizungerezi cy’umuvugabutumwa, cyahishuye umugabo cyifuza
    ABAVUGABUTUMWA BARAGWIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *