Kenya: Umugabo yashyize urusenda, umunyu na ‘super glue’ mu gitsina cy’umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gace ka Kamatungu muri Kenya yashyize urusenda, umunyu, umusenyi, igitunguru na ‘super glue’ mu gitsina cy’umugore we, bikekwa ko yamuhoye kumuca inyuma.

Umuyobozi wa polisi ya Tharaka aka gace gaherereyemo, Kiprop Rutto yavuze ko uyu mugabo yahohoteye umugore we ubwo yari avuye i Nairobi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bitemewe muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Uyu mugabo yitwaje amakosa yakoze nk’uko Daily Nation yabitangaje kuri uyu wa 17 Gicurasi 2020, yashutse umugore, amubwira bimuka aho batuye kugira ngo adatabwa muri yombi nyuma yo kumenya ko yavuye i Nairobi bitemewe.

Umugore yarabyemeye maze bafata urugendo gusa bageze mu nzira, umugabo yatangiye kumutera ubwoba ko amwica. Bageze ku mugezi witwa Kathita, yamutegetse gukuramo imyenda yari yambaye, na we arabimweremera, abigenza atyo.

Umugabo yatangiye gukubita uyu mugore wari wambaye ubusa, ari nako yamutegekaga kumuha urutonde rw’abagabo bose baryamanye, arangije amusuka ibi byose mu gitsina.

Komanda Rutto yavuze ko polisi igishakisha uyu mugabo gusa kugeza ejo hashize ntabwo yari yakabonetse. Umugore we ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro Marimanti.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kenya: Umugabo yashyize urusenda, umunyu na ‘super glue’ mu gitsina cy’umugore we
    VIOLENCE hagati y’abashakanye iteye ubwoba.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,communication,etc…Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

  2. Kenya: Umugabo yashyize urusenda, umunyu na ‘super glue’ mu gitsina cy’umugore we
    VIOLENCE hagati y’abashakanye iteye ubwoba.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,communication,etc…Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *