Umukozi wo muri banki muri Kenya akurikiranweho guterura amashilingi ya Kenya 800,000, arenga miliyoni zirindwi (7) z’Amanyarwanda gusa we asobanura ko yari agiye gukorera mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko yapakiye aya mafaranga mu gikoresho kibikwamo imishandiko y’inoti (Brief case), maze ava muri banki mu masaha y’amafunguro ya saa sita. Abashinzwe umutekano baramuhagaritse, bamubaza ibirimo ababwira ko ari ibikoresho by’akazi, baramureka aragenda.
Hashize iminota itanu, abagenzura CCTV Camera bashyizeho impuruza imenyesha ko habaye ikibazo, ni ko aba barinzi bamuhagaritse, baramusaka. Basanze abitsemo imishandiko 160 y’inoti. Ikinyamakuru Insider dukesha aya makuru kivuga ko uyu mukozi atahise afatwa kugira ngo kuri banki hataba akavuyo ariko abapolisi babiri bahise bamukurikira, bamufatira ku muhanda agiye gutega bisi.
Mu kwisobanura, uyu mukozi usibye no kuba yatinyaga kwandurira Coronavirus ku kazi , yagize ati: “Aya mafaranga nari kuyifashisha mu guha serivisi abaturanyi banjye n’undi wese aho ndi. Ntabwo numva impamvu banki itabona ukuri. Yewe no mu minsi isanzwe, ntabwo byumvikana uburyo ntemerewe gutwara urugero (sample) mu gihe ahandi babikora.”
Umurego icyorezo cya Coronavirus gifite gikwirakwira mu batuye Isi watumye hashirwaho ingamba n’amabwiriza atandukanye. Ibikorwa byinshi byarahagaze, bamwe basabwa gutangira serivisi zabo mu ngo, bifashishije ikoranabuhanga. Ikibazo cyibazwa ku bikorwa nk’iby’amabanki niba abakozi bayo bakorera mu ngo mu gihe biraba ngombwa ko batanga amafaranga ku bayakeneye, na none hakibazwa umutekano wayo mu gihe baba bayahawe, bakayitwaza aho batuye.


