Kenya: Umwana w’umukobwa wari utwite yiyahuriye umunsi umwe n’umukunzi

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umunyeshuri w’ahitwa Subukia muri Kenya wari utwite yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma y’akanya gato amenye ko umukunzi we nawe yiyahuye yimanitse mu mugozi.

Uyu munyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu n’umukunzi we, Peter w’imyaka 23 akaba yakoraga akazi ko gutwara Bodaboda, biyamburiye ubuzima ku munsi umwe mu masaha atandukanye gusa kuri uyu wa gatatu ushize.

Abatangabuhamya bavuga ko umusore ari we wabanje kwiyahura ngo nyuma y’uko ababyeyi b’uyu mukobwa bari bamaze kumwiyama bamubuza gukomeza gukururana n’umukobwa wabo.

Umwe mu baturanyi b’ababyeyi b’uyu mukobwa witwa Joseph Wachira, avuga ko uyu mwana w’umukobwa yari yahishuriye nyina ko atwite bituma bombi batangira kurebana ay’ingwe aho nyina yamubwiraga ko ashobora kumujugunya hanze.

Umuyobozi w’aha hantu witwa Norman Kiiru, we yavuze ko nyina w’uyu mukobwa yari yaraburiye umusore amubuza kugendana n’umukobwa we, maze yanze kumva umugore aramufungisha ariko nyuma ararekurwa.

Abaturage bo muri aka gace, nk’uko ikinyamakuru Standardmedia cyo muri Kenya gikomeza kivuga, bavuga ko iterabwoba ry’uyu mugore rishobora kuba ari ryo ryatumye umusore yiyahura, aho ngo umurambo we wasanzwe unagana mu giti kuri uyu wa Gatatu ninjoro.

Amakuru rero amaze kugera ku mukobwa, kubyihanganira byaramunaniye nawe ahita yimanika mu nzu y’iwabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *