Depite Babu Owino umaze iminsi akurikiranweho kurasira umuntu mu kabyiniro k’Umunyarwanda, Billy Ndengeyingoma, yibasiye Visi Perezida wa Kenya, Dr William Ruto amubwira kujyana mu bitaro amafaranga akomoka kuri ruswa, yajyanaga mu nsengero ngo kuko ari byo bifite ubushobozi buke bwo guhangana na Coronavirus.
Asubiza ubutumwa Ruto yanyujije kuri Twitter avuga ko yifatanyije n’Abakristo b’itorero Incuti z’urusengero mu materaniro, Owino yagize ati” Insengero zarafunzwe, amafaranga yawe ukura muri ruswa yajyane mu bitaro ubu.”
Visi-Perezida William Ruto akunze kunengwa ashinjwa gufata umurengera w’amafaranga ye akayaha insengero. Ku bwa Owino n’abandi badepite batavuga rumwe na Ruto, ngo amafaranga atangamo icya cumi ni ayanduye aba yasaguye ku yo asanzwe atunze.
Dr William Ruto n’abamushyigikiye bo bakunze kugaragaza ko bakunda insengero, bityo amafaranga aziha akaba yejejwe.
Abasesengura Politiki ya Kenya basanga Impamvu Ruto aha insengero ibya Mirenge ku ntenyo, ari umugambi wo kugira ngo yigwizeho abazamushyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu ataha.
Hari umwe mu basesengura Politiki wagize ati ” Azi aho imitima yabo iherereye kandi abaha ibyo bashaka. Ubuntu bwe bwabazwe neza kandi amafaranga ye azahindurwamo amajwi mu matora yo muri 2022. Abayobozi b’amadini babarura amajwi menshi kandi kubashimisha ni gahunda nziza. ”
Ibitangazamakuru byo muri Kenya bivuga ko Ruto adaheruka kugaragara mu ruhame, yemwe no muri iki gihe igihugu kiri mu rugamba rwo guhangana na Corona Virus. Ibi bituma Abaturage ba Kenya bibaza niba agifite imbaraga nka mbere.
Nko muri iki gihe Kenya yugarijwe n’icyorezo cya Virusi ya Corona, usanga Minisitiri w’Ubuzima ari we utanga amakuru n’ingamba zo kukirwanya, cyangwa bigakorwa na Perezida Kenyatta mu gihe byari bizwi ko nanone biri no mu nshingano za Dr William Ruto.


