Kenya yashyize ibiri kubera muri Sudani ku mutwe w’abarimo u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Leta ya yatangaje ko kuba u Burusiya ndetse n’ibihugu byo mu kigobe [byo mu burasirazuba bwo hagati] byivanga muri Politiki yo muri Sudani, biri mu biri gutuma muri iki gihugu hatarangwamo amahoro.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Kenya ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Alfred Mutua, ubwo yari kumwe na mugenzi we Anthony Blinken wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro n’itangazamakuru.

Mutual uri muri Amerika yagaragaje ko kuba ibihugu by’amahanga bikomeje kwivanga mu biri kubera muri Sudani ari yo nyirabayazana w’umutekano muke ukomeje kurangwa muri iki gihugu; ibinaheruka gushimangirwa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Uyu mukuru wa dipolomasi ya Kenya mu bo yashyize mu majwi harimo u Burusiya ndetse n’ibihugu byo mu kigobe.

Yagize ati: “Birababaje kuba turi kubona amasasu menshi yinjira muri Sudani ndetse akahakoreshwa kurusha ibyo kurya. Birababaje kandi kubera ko aho twicaye turi kubona ukwivanga cyane kw’amahanga, izindi mpande nyinshi ziri kugerageza kwifashisha Sudani nk’ikibuga cyo gukiniramo ku mpamvu zitandukanye zirimo zahabu iri muri Sudani no kugenzura akarere.”

Yunzemo ati: “Ikindi turi kugerageza gusaba Ingabo zo hanze kuva muri Sudani. Nk’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’undi wa za Guverinoma witwa IGAD, turimo kugerageza gushakira ibisubizo Sudani.”

Dr Mutua ubwo yabasabwaga kurasa ku ntego akavuga ibihugu yabwiraga, yavuze ko “dutewe impungenge na bamwe mu nshuti zacu zo mu burasirazuba bwo hagati nk’u Burusiya bamaze igihe kirekire bafitanye ubucuti n’uruhande [mu zihanganye muri Sudani] rumwe cyangwa urundi.”

Yavuze ko kuri ubu aho ibintu bigeze atari ngombwa gufata uruhande mu zihanganye muri Sudani, ko ahubwo icy’ingenzi ari ukuzihuriza hamwe.

Kenya yashyize abarimo u Burusiya mu majwi, mu gihe iki gihugu kimaze igihe gishinzwe n’abarimo Amerika ndetse n’ibihugu by’u Burayi guhungabanya umugabane wa Afurika.

Umutwe w’abacancuro wa Wagner Group uheruka gufatirwa ibihano na Amerika ushinjwa by’umwihariko kugira akaboko mu biri kubera muri Sudani.

Uyu mutwe cyakora cyo uheruka gutangaza ko umaze imyaka irenga 10 utakibarizwa ku butaka bw’iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *