Guverinoma ya Kenya yatanze umucyo ku cyemezo cya Perezida William Ruto cyo kugena Judy Kiaria Nkumiri nk’uhagarariye inyungu z’igihugu cye mu mujyi wa Goma cyamaganwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Ruto yagennye uriya mudipolomate nk’ugomba guhagararira inyungu za Kenya muri uriya mujyi ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni icyemezo cyamaganwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, inagaragaza ko Nairobi igomba kugitangaho ibisobanuro kuko itabanje kuyigisha inama.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, mu itangazo yasohoye ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama, yasobanuye ko kuba Kiaria yaragenwe bidasobanuye ko yamaze gutangira inshingano nk’umudipolomate, ko ahubwo mbere yo gutangira inshingano agomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ndetse na Guverinoma ya RDC.
Yavuze ko kumugena byashingiye ku ngingo ya 132 y’Itegekonshinga rya Kenya riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo kugena ba Ambasaderi n’abahagarariye inyungu z’igihugu ahantu hatandukanye.
Minisitiri Mudavadi yahishuye ko yanamaze kuvugana na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC akamuha ibisobanuro birambuye.
Kenya ivuga ko kugena uhagarariye inyungu zayo i Goma ntaho bihuriye n’ibibazo bya Politiki biri mu karere cyangwa gushaka kuvogera ubusugire bwa RDC, ko ahubwo biri muri gahunda zigamije kunoza imikorere no guteza imbere serivisi mu buryo buhuje na gahunda y’Iterambere ry’Ubukungu rishingiye ku baturage y’icyo gihugu (Bottom-up Economic Transformation Agenda, BETA).
Mudavadi yagize ati: “Ndagira ngo nshimangire umuhate wacu wo kubaha ubusugire bwa RDC. Kenya na RDC ni abafatanyabikorwa b’ingenzi mu nzego nyinshi, zirimo ubucuruzi, guhuza ubukungu bw’akarere ndetse n’umutekano.”
Yunzemo ati: “Ubwinshi bw’amahirwe n’inyungu zihuriweho n’ibihugu byacu byombi bikomeje guteza imbere iterambere ryacu ndetse n’ubufatanye burambye ku nyungu z’abaturage bacu”.


