Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yisubiriye ku cyemezo cyo gusesa ikipe ye ya Gasogi United yaherukaga gufata.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo uyu mugabo yari yatangaje ko asheshe iriya kipe, nyuma yo kunanirwa kwihanganira “umwanda uri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda”.
KNC wari wanandikiye inzego zirimo Rwanda Premier league na FERWAFA asezera muri shampiyona ariko zikaza kumwitambika, yari yafashe icyemezo cyo gusesa Gasogi United nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona Gasogi yatsinzwemo na AS Kigali igitego 1-0.
Uyu mugabo cyakora mu kiganiro yahaye One Sports Show (ikiganiro cy’imikino gitambuka kuri Radio 1), yemeje ko yisubiriye ndetse ko Gasogi United izakina umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona izasuramo Kiyovu Sports.
Ni KNC cyakora wavuze ko agihagaze ku “gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira, aho kwihagararaho” kw’abawuyoboye.



2 Responses
Kera kabaye KNC yisubiriye
Kwisubiraho kwa KNC ariko kwari gutegerejwe n’ubundi
Kera kabaye KNC yisubiriye
KNC nugaruka uraba usebye kbs,nange ndagucishamo ijisho