Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yamaze kugaruka mu kipe ya Rayon Sports ahita anongera amasezerano yo gukomeza kuyikinira.
Kwizera yari amaze igihe adakinira iyi kipe kubera kutumvikana na yo ibijyanye n’amasezerano bari baragiranye ubwo yayerekezagamo avuye muri Gasogi United.
Ibi bazo by’uyu munyezamu na Rayon Sports byavutse muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yatangazaga ko asezeye umupira w’amaguru akerekeza mu bindi.
Nyuma yo kugaruka yisubiyeho ku cyemezo cye nibwo impaka zabaye nyinshi, aho uyu musore wari uzi ko yasoje amasezerano ye yabwiwe ko agifite amasezerano y’iyi kipe bityo ko ikipe imwifuza igomba kuvugana na Rayon Sports.
Uyu munyezamu we ku giti cye yavugaga ko amasezerano ye muri Rayon Sports yasinye muri 2020 ari umwaka umwe warangiye.
Ni mu gihe amakuru avuga ko amasezerano yasinye y’umwaka narangira hazahita hiyongeraho undi umwe bidasabye ibindi biganiro(akishyurwa ayo yishyuwe n’ubundi asinyira iyi kipe, n’umushahara ugakomeza ari umwe).
Nyuma y’igihe impande zombi zirerana amagambo, kuri uyu wa Kabiri ni bwo Kwizera Olivier yemeye kugaruka muri Rayon Sports ahita anongera amasezerano y’umwaka umwe.

2 Responses
Kera kabaye Kwizera Olivier yagarutse muri Rayon Sports, yongera amasezerano (Amafoto)
Nubwomfana Rayon Gusa Ishoborakuba Idafite Abajyanama cg Umutoza ujyanyenigihe Nigute Ukukinyinkuyu Adutesha Umutwe Tukameerekako Adahari Ikipe Itabahoo
Komiterwose Ntagashyamuratwereka Mureke twemere APR Ikomeze Idusuzugurenukonyineee.