Kicukiro: Inzego z’umutekano n’Abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano n’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu Karere ka Kicukiro bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, kuzikumira no kuzizimya igihe zibaye.
Hahuguwe abagera kuri 82 barimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, Inkeragutabara, Abahuzabikorwa b’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), n’Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu kubungabunga umutekano.
Bahuguriwe mu murenge wa Kanombe ku itariki 5 z’uku Kwezi n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega.
Umuyobozi w’iri Shami yababwiye ko inkongi z’imiriro zishobora guterwa no kwinjiza ibikoresho by’amashanyarazi mu kindi kiyakoresha kirushwa ubushobozi cyangwa imbaraga na byo (Ibyakinjijwemo) ku buryo hari ubwo bitera sirikuwi, ivamo inkongi.
Yakomeje ababwira ko gukoresha insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge biri mu bishobora gutera inkongi z’imiriro; bityo ko hagomba gukoreshwa izibwujuje; kandi ko kuzishyira mu nyubako bigomba gukorwa n’ababifitiye umubenyi buhagije.
ACP Seminega yababwiye ko bumwe mu buryo bwo kwirinda inkongi z’imiriro harimo kuzimya ibintu bikoresha amashanyarazi igihe bitari gukoreshwa; ibyo bikoresho hakaba harimo Televiziyo, Radiyo, Mudasobwa, Firigo n’Ipasi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kubabwira igitera inkongi z’imiriro, beretswe uburyo bwo kuzizimya hakoreshejwe ibikoresho by’ibanze byabugenewe (Fire extinguishers), ndetse banakora umwitozo.
Yabwiye abo bagize Inzego z’umutekano n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize akarere ka Kicukiro ko mu bindi bishobora kwifashishwa mu kuzimya inkongi z’imiriro harimo umucanga n’amazi.
ACP Seminega yongeyeho ko abahuye n’inkongi y’umuriro bagomba kwihutira kubimenyesha vuba Ishami abereye Umuyobozi kugira ngo ritange ubufasha bwisumbuyeho igihe batabashije kuyizimya bifashishije ibikoresho by’ibanze.
Yababwiye imirongo ya telefone itabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro; iyo akaba ari: 111 (Utishyurwa) na 0788311120.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye abahuguwe gusangiza ubumenyi bungutse abo bakorana, abaturanyi babo, ndetse n’abo mu miryango yabo.
Dr Nyirahabimana yaboneyeho gusoza umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize izi nzego wabaye ku ya 4 na 5 Gashyantare; abawitabiriye bakaba baraganiriye ndetse bafata ingamba zo kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Kicukiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *