Inzego z’Umutekano mu Karere ka Kicukiro zasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha hagamijwe kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano w’abantu n’ibyabo.
Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 3 z’uku Kwezi n’Umuyobozi w’aka karere, Dr Nyirahabimana Jeanne ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Inzego z’umutekano muri aka karere ubera mu kagari ka Kabeza, ho mu murenge wa Kanombe.
Itangizwa ryawo ryitabiriwe na Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’ituze rya rubanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera; akaba yari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Emmanuel K. Gasana.
Uwo mwiherero wateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro. Mu bawitabiriye harimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, Inkeragutabara, Abahuzabikorwa b’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), n’Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu kubungabunga umutekano.
Awutangiza ku mugaragaro, Dr Nyirahabimana yabwiye abawitabiriye bagera kuri 78 ati,”Kubungabunga umutekano bisaba ubwuzuzanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’ubufatanye n’abaturage. Ikigamijwe muri uko kunganirana ni ugukumira icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.”
Yakomeje agira ati,”Inzego z’ubuyobozi zisenyera umugozi umwe, kuko zose zigamije iterambere n’umutekano birambye by’Abaturarwanda. Umwiherero nk’uyu ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zirambye zo gusigasira ibyo tumaze kugeraho no kwihutisha iterambere.”
Dr Nyirahabimana yasabye abawitabiriye gukurikira neza ibiganiro bazahabwa agira ati,” Reka ubumenyi muzungukira muri uyu mwiherero ndetse n’imyanzuro izayifatirwamo bizabere buri wese wawitabiriye umusingi wo kunoza ibyo ashinzwe.”
Mu ijambo rye, CP Butera yasabye abitabiriye uwo mwiherero w’iminsi ibiri gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorewa abana.
Yagize ati,” Kubungabunga umutekano ntibivuga gusa gukumira ibyaha . Ibyo bigomba kujyana no gufata ingamba zo kuburizamo no gushakira umuti ibindi bishobora guhungabanya ituze rya rubanda birimo gutura mu manegeka, ubwubatsi n’ubucuruzi bw’akajagari, n’ibindi. Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’imikoranire yazo n’abaturage ni inkingi ya mwamba y’ituze, umutekano n’iterambere birambye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu byo abitabiriye uwo nwiherero bahugurwamo harimo : Gusesengura ibitera ibyaha no kubifatira ingamba, Uburyo bwo kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha, Imiburanishirize y’Imanza mu Nkiko no kurinda Abatangabuhamya, Gutanga Serivisi nziza, Kurengera Ibidukikije no Kurwanya ruswa.


