Abaturage bo mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Karugira mu Murenge wa Kigarama baravuga ko iyo batabaje irondo ry’umwuga by’umwihariko n’ijoro igihe batewe n’amabandi, ribatererana. Umwe muri abaturage witwa Emmanuel Kamanzi yabwiye Bwiza.com ko mu saa mu nani z’ijoro haje amabandi ashaka kumwiba, atabaza umuyobozi w’umudugudu ngo atabarwe ariko biba iby’ubusa. Ati “ Amabandi yaje akeba giriyaje z’idirishya bwa mbere, hashize akanya numva umuntu asunitse ameza. Nahagurutse, banyikanze basimbuka igipangu bariruka. Nahamagaye umuyobozi w’umudugudu, ambwira ko agiye kohereza irondo ngo rintabare,” Yakomeje agira ati “ Nategereje nk’iminota 20, nabwo mbona ntibaje, nongeye kumubaza ambwira ko yohereje message ntigende, ngo menya amayinite yamushiranye, nyuma yambwiye ko ngo yabahamagaye telefoni y’irondo ntibitaba.” Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com ko hari ubujura muri ako gace kandi ko irondo bigorana kugira ngo rigere ahabereye ikibazo. Kamanzi yavuze ko we n’abo yari yahuruje batinye kwishora mu mabandi yakebaga giriyaje z’idirishya ariko ko yabonye adatabawe agahitamo kwiryamira, ngo ubuyobozi bumugereho mu gitondo. Yibazaga igituma bahora basabwa kwishyura amafaranga y’umutekano kandi irondo ritabafasha. Iki kinyamakuru cyavuganye n’Uyobora Umudugudu wa Terimbere, Jean Marie Vianney Rwamulinda yemeza ko umuturage yamutabaje ariko ko yagerageje kuvugana n’abanyerondo, ntibitabe telefoni. Ati “ Ni byo yampamagaye [umuturage] ndamwitaba mpamagara irondo, telefonye yasonnye ibura uyitaba. Nbajije impamvu batanyitabye bambwira ko telefoni batayumvise. Uyu mudugudu wacu ubamo ubujura kuko unyuramo inzira nyinshi ariko ukaba uturanye na Rwampala, abajura benshi ni ho bava, hari n’uwo duherutse gufata avuga avuye muri Rwampala.” Mudugudu Rwamulinda yavuze ko bagiye “gufata ingamba ku buryo uyobora irondo mu mudugudu agiye kuba ari we ushinzwe kwitaba telefoni.” Abaturage kandi bavuga ko uretse ubujura bwo gupfumura amazu, hari n’ibindi bikorwa byo gushikuza amatelefoni muri ako gace. Benshi mu batuye Umujyi wa Kigali bakunze kwinubira servisi z’irondo, aho bamwe badatinya kuritunga urutoki ko ryaba n’abafatanyacyaha mu bujura ndetse ko hari n’ababa banyoye inzoga nka Nguvu na Kibamba bityo kwitaba telefoni y’umuturage utabaza, basinziriye bafite isindwe biba ikibazo gikomeye.

Amabandi yari yamaze gukata amadirishya y’inzu


