Mu mudugudu wa Nyenyeri, akagari ka Bwerankori, mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, haravugwa inkuru ya Kakure Esperance wapfushije umugabo we Twizerimana Faustin mu kwezi kwa Gatatu, ibitaro bya CHUK bikamwima umurambo akaba awuhawe hashize amezi atatu arenga.
Twizerimana yapfuye kuwa 27 Werurwe 2020 nyuma y’iminsi yaramaze arwariye mu bitaro bya CHUK, umuryango we usabwa kwishyura ibitaro amafaranga 576,000 kugira ngo bahabwe umurambo ariko ntiyaboneka kubera amikoro make.
Mukiganiro uyu muryango wagiranye na Real talk chanel , wavuze ko wagerageje kubona amafaranga 90,000 nyuma yo gusaba ubufasha abaturanyi n’inzego z’ibanze, bayajyanye ku bitaro barayafata ariko ntibabaha umurambo, bababwira ko bagomba kugenda aho bakuye ayo bakahashaka n’andi bakishyura ibitaro bakabona kwemererwa guhabwa umurambo.
Kakure avuga ko bitashobotse ko bayabona gusa yasabye ibitaro ko byabaha umurambo bakagirana inyandiko maze bakajya bishyura amafaranga 10,000 buri kwezi ariko ibitaro na byo birabyanga. Yagize ati” Twe twaberetse ayo dufite, dusaba ko twagirana amasezerano tukajya twishyura ibihumbi 10,000 barabyanga.”
Kakure wapfakaye asigiwe abana 4, avuga ko nyuma yo kubura ubushobozi baje kumva itangazo kuri radiyo kuwa 18 Mata 2020, ryavugaga ko nibatajya gutora umurambo,uzashyingurwa n’ibitaro.
Ubushobozi bwakomeje kubura umuryango urarekera kuko wumvaga umurambo ugiye gushyingurwa n’ibitaro ariko waje gutungurwa kuwa 22 Kamena uhamagawe ngo ujye gufata umurambo wawo.
Umuryango wa nyakwigendera washenguwe cyane n’uburyo wasanze umuntu wabo yarangiritse ibitaro bikaba ari bwo byemeye kumutanga kandi byarabyanze mbere bikanavuga ko byamushyinguye. Mushiki wa Twizerimana yagize ati” Umuntu yarangiritse cyane, umubiri w’imbere wose uragaragara. Iri ni ishinyagurirwa ibitaro bidukoreye kuko twari twaramaze kwiyakira none badusubije mu rupfu.”
Umuhuzabikorwa w’ibi bitaro akaba anahagararira ubuyobozi ku manywa yemeje ko ari byo umurambo wamaze amezi 3 mu bitaro gusa avuga ko bifite impamvu atasobanura wenyine kandi ari igikorwa cyanyuze mu nzego zitandukanye. Yagize ati” Njye nta byinshi mbiziho. Kumva uruhande rumwe ntacyo byamara, byaba byiza ikibazo kicariwe abo cyanyuze mu maboko bose bakadufasha kugisobanukirwa.”
Ubusanzwe mu muco nyarwanda, gushyingura umubiri mu buryo bwiyubashye bifatwa nko kumuha agaciro no kumuzirikana ndetse bikanaha umutuzo imitima y’abo asize.

4 Responses
Kicukiro: Nyuma y’amezi 3 apfushije umugabo, ibitaro byamuhaye umurambo warangiritse
Ariko, ibi ntabwo aribyo. Nigute bamaranye amezi angana kuriya umurambo. Amafaranga se aruta bene umurambo mwicishije agahinda bene ako kageni. Basi mubasubize nayo 90 000 Frw babahaye. Mwananiwe kuwubika neza, ubwo rero ntampamvu yo guhamana amafaranga yabo;
Nabagira inama ya crĂ©ation d’un compte mwakwita social, cg mukayashyira mu bisanzwe byitwa perte et profit divers aho guhora mukora amakosa n’ubuhemu nkubu. Mu kwiye kwegura.

Ariko ikibazo nk’iki cyo kutita ku gaciro k’umuntu iyi inzego za Leta zikora iki?
Byaba byiza umuyobozi wese agiye aryozwa amakosa ateye ubwoba nk’aya.