Kicukiro: Umuryango w’abantu 7 uba muri shitingi kandi weza toni z’imyaka

Sangiza iyi nkuru

Mu kagali ka Muyange, umurenge wa Kagarama ho mu akarere ka Kicukiro, haravugwa inkuru y’umuryango w’abantu 7 uba mu nzu isa na nyakatsi kandi urwo rugo rukikijwe n’imyaka yabo ku buryo imwe inarara ku gasozi kubera kubura aho bayishyira, ibi bikaba ari ikibazo kubona inzu umuntu yakwita nyakatsi mu mujyi kandi abayibamo bagaragara nk’abagira ubushobozi bwo kubaka cyangwa bakava muri ubwo busembere bakaba banakodesha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inkuru dukesha Radio 1 ivuga ko iyo nzu ubwayo idahagije ku bantu bangana gutyo. Ihomesheje ibyondo ikaba isakaje shitingi. Uretse itangazamakuru ryiboneye n’amaso ya ryo uburyo uyu muryango wejeje imyaka myinshi yiganjemo ibigori n’ibishyimbo, na bamwe mu bagenzi baganiriye na ryo basanzwe bazi neza cyangwa babyiboneye bavuga ko ari ugusebya leta y’u Rwanda kuko aho babaye hataberanye n’ubushobozi bafite bugaragarira amaso ndetse no kuba nyakatsi zaracitse mu gihugu.
Gusa ngo uyu mugore nyiri urugo akibona itangazamakuru yahise aca iy’ibisambu ngo atavugana naryo ahita aburirwa aho arengeye byongeye n’umugabo we akaba atari ahari, ariko umwe mu bana babo nawe wirinze kuvuga byinshi yemeje ko imyaka bafite itakwirwa mu nzu ya bo ndetse ko imwe yibera mu gasozi.
Yagize ati” iyo tujyana mu nzu ni iyo tuba twamaze gutunganya neza. Iyo ibaye myinshi tuyijyana ku isoko.”
Bamwe mu bagenzi babibona na bo bavuga ko ari ikibazo cy’imyumvire y’aba ba nyir’urugo, ariko ko bashobora kwegera ubuyobozi bukabaha icyangombwa kibemerera kubaka inzu ihwanye n’ubushobozi buhari cyangwa hakarebwa ukundi byakemuka ariko bakava muri nyakatsi, aho bagize bati “ibi ni ugusebya leta y’u Rwanda.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mugabo Christian, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Muyange aho uyu muturage abarizwa. Yagize ati “icyo kibazo twari tukizi ku buryo twatangiye no kuganira nawe, kugira ngo ashake uko yava aho hantu. Ubu turi kugikurikirana kandi vuba kiraba cyashakiwe igisubizo.”
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *