Umuhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kidum yahakanye amakuru yari amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yitabye Imana nyuma y’impanuka ikomeye yabereye i Nairobi muri Kenya.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi 2026, Kidum yavuze ko ari muzima kandi ko ayo makuru yaturutse ku kwitiranya amazina n’undi muntu witwa Kidum wakoze impanuka.
Yagize ati: “Ndi muzima rwose. Banyitiranyije n’undi muntu witwa Kidum.”
N’umujyanama we yahise ahumuriza abakunzi b’uyu muhanzi, avuga ko amakuru yavugaga ko yapfuye ari ibihuha bidafite ishingiro. Yasobanuye ko umuntu wakoze impanuka atari Kidum Kibido uzwi mu muziki, ahubwo ko ari undi muntu bafite amazina asa.
Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gihe ari mu rugendo rw’akazi muri Indonesia.
Aya makuru yaje nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’imodoka yangiritse bikomeye, abantu benshi bagakeka ko ari iya Kidum.
Mu minsi ishize, Kidum yari aherutse gukorera igitaramo mu Burundi cyitabiriwe n’abakunzi benshi b’umuziki.
Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’itangazamakuru, Kidum yagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo mbere yo kugera ku ntsinzi afite uyu munsi. Yavuze ko yagiye muri Kenya akiri muto nyuma yo kubeshywa ko HCR yajyanaga impunzi i Burayi.
Agezeyo, yahawe ibyangombwa by’impunzi anoherezwa mu nkambi ya Kakuma iri hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo. Ni muri iyo nkambi yatangiriye urugendo rwe rwa muzika, aho yabonye akazi ko gucuranga ingoma muri orchestre.
Yavuze ko amafaranga make yakuraga mu muziki yayizigamaga kugeza abashije gukora indirimbo ye ya mbere yise “Yaramenje”, yabaye intangiriro y’izina rye mu muziki.
Kidum yavuze ko icyo gihe byari bigoye kumenyekanisha indirimbo kubera ko ikoranabuhanga ritari ryateye imbere, kuko byasabaga kohereza CD kuri radiyo zo mu Burundi.
Amahirwe yayabonye ubwo uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Buyoya, yagiriraga uruzinduko muri Kenya. Kidum yahise aha CD ye Appolinaire Gahungu wari umuvugizi wa Perezida Buyoya kugira ngo ayigeze ku banyamakuru bo mu Burundi.
Nyuma y’aho, indirimbo “Yaramenje” yarakunzwe cyane, bituma Kidum akomeza gukora izindi ndirimbo zakunzwe zirimo “Mapenzi”, “Haturudi Nyuma” na “Nitafanya”.
Mu 2012, Kidum yegukanye igihembo cya Kora Awards nk’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, ibintu yavuze ko byamubereye ishema rikomeye nyuma y’urugendo rutoroshye yanyuzemo.
Kugeza ubu, Kidum akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Burundi no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


