Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yigereye mu Murenge wa Kigali uvugwamo agatsiko k’abantu biyise ‘Abanya-Butare’ bahohotera abaturage ariko ntibabiryozwe. Bamwe mu batuye imidugudu ya Akirwanda na Muganza mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge bari batangaje ko babangamiwe n’urugomo rubera muri aka gace aho Abanya Butare hari babakubita bakanabambura inzego z’ubuyobozi ntizibyiteho. Bamwe muri aba baturage bari bagaragarije Radiyo na TV 1 dukesha iyi nkuru inkovu n’inguma nk’ibimenyetso by’ihohoterwa bakorerwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwasuye uyu murenge ngo bumenye iby’aka gatsiko ariko ngo bunahumurize abaturage. Meya Kayisime yabajije neza iby’aka gatsiko kiyise Abanya-Butare gahohotera abandi baturage,aba baturage bagaragaza kudahuza ku byo bavuga babanje kubihakana nyuma bemera ko abo bantu bahari ngo b’abatubuzi. Meya Kayisime yasabye abaturage “ Kwirinda gushyira ibintu muri rusange bahuza uwakoze icyaha n’aho aturuka.” Kuko ngo iki kibazo cyo muri aka gace gishingiye ahanini ku biyobyabwenge biharangwa ariko ngo bikaba bigiye guhagurukirwa. Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kwigisha aba baturage ko bose bangana kuba hari abakora ibyaha badakwiriye kwitiranwa n’aho bakomoka kandi ngo ntibikwiriye no kwitirirwa umudugudu. Gusa nawe ashimangira ko ibyo byose bishingiye ku biyobyabwenge biharangwa kandi ngo byahagurukiwe. Mbere gato yo kumenya ko akarere kazasura uyu murenge, ubuyobozi bwawo bwakoze umukwabu wo guhiga ibiyobyabwenge dore ko bwanahamyaga ko benshi mu bantu baho byabasaritse. Muri uyu mukwabu hafashwe abenga inzoga n’abazinywa,gusa abafashwe bafite byinshi bavuga,bamwe bati “ Si twe gusa”, abandi bati “ Twe si inzoga idasanzwe ni ibitoki”,abandi nabo bati” Bafashe twe abaguzi abazicuruza barabasiga.” Muri uyu Murenge wa Kigali ni bwo abatuye mu Kagari ka Kirwanda bari baherutse gutangaza ko bakubitwa n’umuyobozi wabo Steven Baguma igihe abakangurira kujyana na gahunda za Leta, ibirego yahakanye yivuye inyuma.


