Amatora y’abajyanama baharagarariye buri Karere kagize uyu Mujyi hamwe n’ay’Abajyanama bayobora Umujyi yari ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu yasubitswe.
Byari biteganyijwe ko hatorwa abajyanama 6 bari kuva mu turere tw’Umujyi wa Kigali binyuze mu buryo bw’amatora y’abagize Njyanama z’imirenge, hamwe n’amatora ya Biro Nyobozi ya Njyanama na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 Kanama 2024 nk’uko bitangazwa n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC).
Manda y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali imara imyaka itanu, iyari iriho ubu ikaba imaze gucyura igihe.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko amatora yasubitswe kugira ngo Abajyanama 5 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bo babanze baboneke, ikaba izasubukura aya matora ari uko bamaze kuboneka.

Inama Njyanama y’Umujyi wa ubusanzwe igizwe n’Abajyanama 11, barimo 6 batorwa mu turere dutatu tugize uyu Mujyi, hamwe na 5 bagenwa na Perezida wa Repubulika.
Iyo 11 buzuye bahita bitoramo Biro Nyobozi y’Inama Njyanama hamwe na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe na Mayor na ba Visi Mayor babiri.



One Response
Kigali: Amatora y’abajyanama yari ateganyijwe yasubitswe
Tubashimiye amakuru mudahwema kutugezaho,imana ibongerere ubumenyi.