Umwe mu bagabo bakora umwuga w’ubumotari mu Mujyi wa Kigali avuga ko umugore we abona akabya mu gukunda umuhanzi Muneza Christopher ku buryo abona bishobora gutuma asenya urugo rwe.
Uyu mugabo yaganiriye na Bwiza.com avuga ko ubusanzwe atanga ko umuntu yagira ibyo akunda mu bijyanye no kwidagadura, gusa ngo umugore we arakabya ku buryo yibagirwa na zimwe mu nshingano ze. Ati ” Nanjye nkunda imipira ariko nkora uko nshoboye simubangamire ariko we iyo bigeze kuri Christopher, mu buriri aba aririmba, iyo akoze igitaramo kuri njye bisa nibivuze ndarara njyenyine.” Avuga ko afitanye n’umugore we abana batatu, ngo byatangiye ngira ngo ni ugufana bisanzwe, abona byarafashe indi ntera, ku buryo nkeka ko nta mwanya naba ngifite mu mutima w’umugore wanjye. Ati ” Nabonaga ari ibisanzwe cyane ko uriya muhanzi [Christopher Muneza aririmba neza] ariko nkabona bigenda byiyongera. Iki kibazo nigeze kukiganiriza abandi bantu, barambwira ngo nindeke kubangamira umugore wanjye kuko na we atambuza kujya mu byo nkunda. Ariko ubu aho bigeze hari n’inshingano ze zipfa yibereye kuri televiziyo ari kureba Christopher.” Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 avuga ko yabuze icyo yakora kuri iki kibazo kiri mu rugo rwe avuga ko asigaye yiyumva ko nta mwanya agihabwa n’uwo bashakanye.


