Kuri uyu wa 04 Ukwakira, 2021 mu Rukiko Rukuru/Kigali rukorera i Nyamirambo, habaye urubanza ku Kirego cyo kujuririra icyemezo cyo guhagarikwa na Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire y’abavoka yafatiye Avoka MHAYIMANA, uvuga ko mu kumufatira icyo gihano habayemo amakosa menshi ndetse no kunyuranya n’amategeko, aho yanasabye urukiko gutegeka urugaga rukamwishyura miliyoni 50 y’indishyi, urugaga narwo rwasabye miliyoni 5.
Iburanisha ry’uyu munsi ryibanze ku bibazo bigera kuri 7 bikubiye mu icyo kirego cya Avoka MHAYIMANA arega Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda; ibyo bibazo Urukiko Rukuru rugomba gusuzuma ni ibi: 1) Kuba Urukiko rugomba gutesha agaciro Icyemezo n° 008/CD/2021 cya Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire y’abavoka mu Rwanda cyo kuwa 20/05/2021 kuko cyafashwe n’abatabifitiye ububasha; 2) Kuba icyo cyemezo cya Komisiyo kigomba guteshwa agaciro kuko abagifashe bari bararangije manda bemerewe n’amategeko; 3) Kuba icyo icyemezo kigomba guteshwa agaciro kuko cyafashwe harabaye ubuzime bw’ikurikirana ry’ikosa rivugwa ko ryakozwe;
4) Kuba icyo cyemezo kigomba kugirwa imfabusa kuko kitubahirije imihango yo gukurikirana ikosa iteganywa n’Amategeko agenga Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse n’amategeko ngengamikorere y’Urugaga rw’Abavoka; 5) Kuba icyo icyemezo kigomba guteshwa agaciro kuko Komisiyo yacyakiriye yirengagije ko yakirezwe n’utabifitiye ububasha n’inyungu, 6) Kuba nta kosa ry’imyitwarire riri mu gikorwa cya Avoka MHAYIMANA cyo gusubiza email Greffier NKUNDIMPAYE yamwandikiye kuwa 15/12/2020 kandi nta kosa riri mu mvugo yakoreshejwe muri iyo email kuko yasubiza iyo yandikiwe nawe, 7) Kuba igihano Komisiyo yarahanishije MHAYIMANA kigomba kuvanwaho kuko ntaho giteganyijwe mu mategeko nta n’impamvu gishingiyeho.
Abunganira MHAYIMANA bisunze ingingo ya 29 y’itegeko n°83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo bavuga ko abagize Komisiyo ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka igomba kuba igizwe n’abantu 11, ariko nkuko bigaragara mu nyandiko y’icyemezo n° 008/CD/2021 cya Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka mu Rwanda cyo kuwa 20/05/2021, icyo cyemezo cyafashwe na Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka Me GATERA GASHABANA, na Me KAZENEZA Theophile, Umunyamabanga wa Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka. Bavuga ko abo uko ari babiri, ntabwo ari bo Komisiyo ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka. Nta n’ikigaragaza ko icyemezo bafashe cyafashwe n’iyo Komisiyo; bityo icyemezo cyabo kigomba guteshwa agaciro.
Abunganira Urugaga basubije ko nubwo ku cyemezo hasinye abantu babiri gusa bitatesha agaciro icyo cyemezo kuko itegeko ridateganya ko abagize Komisiyo bose basinya, ibi ntibyemewe n’uruhande rwa MHAYIMANA kuko bavuga ko byibura Urugaga rwagaragaza byibura amazina yabo bantu 11 cyangwa se 2/3 byabo nkuko biteganywa n’Itegeko; ibintu Avoka MHAYIMANA yavuze ko ari gukina n’amategeko “tureke gukina n’amategeko” avuga ko bidakwiye! Kubona Urugaga rw’Abavoka arirwo rwica amategeko nkana. Nkaho batanze urugero kuba mu basinye ku cyemezo gihagarika MHAYIMANA harimo n’umwanditsi kandi ntaho itegeko rigenga Urugaga mu byerekeye imyitwarire nta hantu na hamwe umwanditsi (Rapporteur) azamo.
Abunganira Urugaga bagaragaje ko kuba umwanditsi (Rapporteur) yarasinye ntakibazo babibonamo mu kuba Urugaga rwariyoroganije (Organized) aho bavugaga ko ingingo ya 29 ikwiye kubahirizwa.
Ku kibazo cya 2, abunganira Avoka MHAYIMANA bakoresheje ingingo ya 25 y’itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abavoka bavuga ko iteganya manda y’abagize Komisiyo, igihe zitangirira ndetse n’igihe zinarangirira ; nyamara abashyize umukono kuri iki cyemezo batari bagifite manda kuko batowe mu 2013 bagomba kuyobora manda y’imyaka 3 ariko na nubu bakaba bakiyoboye ndetse bagafata ibyemezo mu gihe manda yabo yarangiye.
Abunganira Urugaga kukijyanye no kuba abafashe icyemezo bararangije manda, batanze impamvu zuko byatewe na Covid-19 itaratumaga inama ziterana, ibintu batemeranwagaho nabo ku ruhande rwa MHAYIMANA batanze urugero ku matora y’inzego zibanze n’urwego rw’Abunzi bahinduye itegeko no kuba hari inama zagiye ziterana hakoreshejwe ikoranabuhanga, bityo Urugaga rutakwitwaza ko babuze uko baterana ngo habe amatora ndetse nta nicyo Urugaga rwakoze byibura ngo rwongerere abagize Komisiyo manda nk’uko izindi nzego zabikoze.
Ku kibazo cyo kuba icyemezo Cya Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire y’abavoka Mu Rwanda cyo kigomba guteshwa agaciro kuko cyafashwe harabaye ubuzime bw’ikurikirana ry’ikosa rivugwa ko ryakozwe,MHAYIMANA yabwiye Urukiko ko ikirego ku ikosa rivugwa ko ryakozwe na MHAYIMANA Isaïe cyashojwe na email yo kuwa 16/12/2020, Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko yoherereje Victor wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka, anenga ko email MHAYIMANA yandikiye Umwanditsi w’urukiko NKUNDIMPAYE kuwa 15/12/2020 atari “uburyo bukwiriye Avocat cyane cyane ufatwa nka senior akwiriye kugaragazamo ko atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe”, agasaba ko Urugaga rubikurikirana.
Abunganira MHAYIMANA bashingiye ku ngingo ya 78 igika cya 2 y’itegeko rishyiraho Urugaga iteganya ko “Komisiyo igomba kuba yafashe mu gihe kitarenze amezi abiri uhereye ku munsi yagejejweho ikirego, ngo nyamara uhereye kuri iyo ngingo, amezi abiri yarangiye kuwa 22/02/2021, MHAYIMANA yari ataranatumizwa, kuko yahamagajwe bwa mbere kuwa 12/03/2021 ; basabye ko icyo icyemezo giteshwa agaciro kuko cyafashwe harabaye ubuzime bw’ikurikirana ry’ikosa rivugwa ko ryakozwe,
Ku kibazo kijyanye n’uko icyo cyemezo kigomba kugirwa imfabusa kuko kitubahirije imihango yo gukurikirana ikosa iteganywa n’Amategeko agenga Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse n’amategeko ngengamikorere y’Urugaga rw’Abavoka, MHAYIMANA ndetse n’abamwunganira babwiye Urukiko Rukuru ko MHAYIMANA yagombaga kumenyeshwa ibyo akurikiranyweho kugira ngo abyiregureho, kandi ibyo akurikiranweho nta handi yashoboraga kubisanga atari muri raporo y’iperereza ikorwa n’umwe mu bagize Komisiyo, ko ndetse ibyo ari ihame rikomeye ry’uburenganzira bwa buri wese, uko ryanditse mu Itegeko nshinga ry’igihugu ry’u Rwabda, nyamara iyo raporo ntayigeze ikorwa; bityo kuba ibyo byose bitarakozwe bihabanye n’uburenganzira bwe bwo kwiregura ari nayo mpamvu, imihango yose ijyanye no guhana igomba kugirwa impfabusa nk’uko ingingo ya 172, igika cya mbere ibiteganya.
Abunganira Urugaga bo bireguye bavuga ko imihango yo gukurikirana yose yubahirijwe ndetse na Avoka MHAYIMANA ndetse ntaho MHAYIMANA yahera asaba ko igihano yafatiwe cyavanwaho.
Ku kindi kibazo kigomba gusuzumwa n’Urukiko, MHAYIMANA ndetse n’abamwunganira basabye Urukiko gutesha agaciro icyemezo cyahannye MHAYIMANA bashingiye ku kuba Komisiyo yacyakiriye yirengagije ko yakiregewe n’utabifitiye ububasha n’inyungu, babwiye Urukiko ko ikirego Komisiyo yagishyikirijwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko nawe agishingira ku ikosa yumva MHAYIMANA yaba yarakoreye Umwanditsi w’urukiko NKUNDIMPAYE Ismaël, bityo rero kuba atari we wakorewe ikosa, ntanabe ari we uyobora urwego Umwanditsi w’urukiko, akaba atanahagariye NKUNDIMPAYE Ismaël nta bubasha n’inyungu yari afite byo kugeza ikibazo ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga, nawe ngo akigeze kuri Perezida w’Urugaga nawe ngo akiregere Komisiyo ishinzwe Imyitwarire ari yo mpamvu Komisiyo itagombaga kucyakira.
Abunganira Urugaga bavuze ko kuba ikirego cyaratanzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko bitatuma igihano cyafashwe giteshwa agaciro kuko yagitanze agamije ko Umwuga w’abavoka ukorwe neza ndetse n’undi wese mu gutuma umwuga w’abavoka ukorwa neza nta cyamubuza gutanga ikirego nkicyo.
Ku kibazo cyo kuba nta kosa ry’imyitwarire riri mu gikorwa cya Avoka MHAYIMANA cyo gusubiza email Greffier NKUNDIMPAYE yamwandikiye kuwa 15/12/2020 kandi nta kosa riri mu mvugo yakoreshejwe muri iyo email kuko yasubiza iyo yandikiwe nuwo Greffier NKUNDIMPAYE, Avoka MHAYIMANA n’abamwunganira babwiye Urukiko Rukuru ko MHAYIMANA akimara kubona email Greffier yamwandikiye amugezaho icyemezo yamufatiye, akongera kubona yongeye kumuha kopi ya email yari yandikiye inzego zinyuranye azimenyesha icyo cyemezo, kumusubiza nta kosa ririmo cyane cyane ku nyandiko yaherewe kopi kandi igira ibyo imuvugaho bitari byo ahubwo gusubiza iyo email byari ngombwa kugira ngo abahawe kopi y’icyo cyemezo bose bamenye ukuri kw’ibyabaye aho gusigarana mu mitwe yabo ibyiswe imyitwarire igayitse Greffier yari yitiriye MHAYIMANA mu buryo bw’akarengane.
Abunganira Urugaga basubije bavuga ko iyo e-mail ya MHAYIMANA asubiza Greffier NKUNDIMPAYE yuzuyemo imvugo itari nziza, bagaragaje ko MHAYIMANA yabwiye Greffier ko “umuntu uhabwa inshingano zo kuba umwanditsi mu Rukiko ari uwize amategeko, bityo akaba azi kuyasoma no kuyumva”, bityo iyo mvugo rero idakwiriye Umwavoka ufite uburambe mu mwuga, akaba ari nayo yahereweho MHAYIMANA afatirwa igihano.
Ku kibazo kijyanye no kuba igihano Komisiyo yahanishije MHAYIMANA kigomba kuvanwaho kuko ntaho giteganyijwe mu mategeko nta n’impamvu gishingiyeho, Avoka MHAYIMANA n’abamwunganira babwiye Urukiko Rukuru ko abanditse icyemezo bavuga ko bashingiye igihano bahaye MHAYIMANA ku ngingo ya 169 y’amategeko ngengamikorere y’urugaga rw’abavoka iteganya ko avoka ashobora guhagarikwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku mezi 12, nyamara nk’uko bigaragara mu cyemezo gisabirwa guteshwa agaciro, Komisiyo ishingiye kuri iyo ngingo y’169 imaze kuvugwa, bitumvikana ukuntu MHAYIMANA yahawe igihano cyo guhagarikwa amezi 3, nta n’igisobanuro ibitangiye, bakomeje bavuga ko kubera ko ntawe ushobora guhanishwa igihano kitateganyijwe n’itegeko, igihano MHAYIMANA yahawe kigomba guteshwa agaciro. Abunganira Urugaga mu gusubiza kuri icyo kibazo bireguye bavuga ko nta kibazo babona ku kuba MHAYIMANA yarahanishijwe igihano gito ku giteganijwe ngo cyeretse niba aregera ku kuba ashaka guhanishwa hagati y’amezi 6 kugeza kuri 12.
Iburanisha ryasoje MHAYIMANA n’abamwunganira basaba Urukiko Rukuru gutegeka Urugaga rw’Abavoka kumwishyura indishyi zingana na miliyoni mirongo itanu (50.000.000 Frw) zituruka ku gihombo yatewe no gukurwa ku rutonde rw’abavoka mu Rwanda amezi atatu ndetse akaba ataranarusubizwaho kugeza na nubu nyamara mu gihe ayo mezi atatu yarangiye, bongeye basaba ko Urukiko rutegeka Urugaga rw’Abavoka kwishyura MHAYIMANA igihembo cy’Avoka ndetse n’amafaranga yikurikiranarubanza zingana na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu (1.500.000 Frw).
Kuri izo ndishyi zasabwe, abunganira Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda bavuze ko zitahabwa ishingiro kubera ko MHAYIMANA n’abamwunganira batagaragaza inkomoko yazo, ahubwo basabye Urukiko Rukuru gutegeka Avoka MHAYIMANA kwishyura indishyi zinyuranye zijyanye n’ibyo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatakaje rutegura imyiregurire ndetse n’igihembo cy’Avoka.
Urukiko Rukuru rumaze kumva imyiregure, rwabwiye impande zombi ko Urubanza ruzasomwa kuwa 14 Ukwakira 2021.
Intandaro yo kugana Urukiko kwa Avoka MHAYIMANA Isaie arega Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda
Mu ibaruwa yanditswe n’umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda , KAVARUGANDA Julien Gustave, yasabye Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire mu Rugaga rw’Abavoka gusuzuma ibirego byaturutse mu Bugenzuzi bw’Inkiko tariki ya 16/12/2020, ku magambo Avoka MHAYIMANA yakoresheje ubwo yasubizaga Umwanditsi NKUNDIMPAYE Ismael w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhana mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ibaruwa yanditswe n’umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda , KAVARUGANDA Julien Gustave
Itegeko riteganya ko Umwanditsi w’Urukiko we ubwe adashobora gufata icyemezo gihana avoka ahubwo ashobora gusaba Perezida w’Urukiko guhanisha ihazabu Avoka utinza urubanza ku bushake; ibi rero bigaragaza ko uwo mwanditsi yahannye Avoka MHAYIMANA arengereye cyane ububasha bwe. Uretse ibyo kandi uwo mwanditsi yongereyeho gusebya MHAYIMANA muri email yandikiye inzego zatandukanye akamuha kopi, aho yavugaga ko MHAYIMANA akoresha amacenga agamije gutinza urubanza nyamara MHAYIMANA we akavuga ko nta na hamwe yatindije urubanza ndetse ko atigeze ahamagazwa ngo yisobanure kuri ibyo byo gutinza urubanza.
Urwo rubanza ni urubanza Avoka MHAYIMANA yarafite we na mugenzi we Me ABIJURU Emmanuel baburaniragamo umukiriya wabo, bikavugwa ko ubwo bari mu nama ntegura rubanza umwanditsi mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, NKUNDIMPAYE Ismael, yaje gufatira igihano gica Avoka MHAYIMANA amande y’ibihumbi Magana abiri (200.000 Frw) amushinja kubwo kutaboneka mu nama ntegurarubanza y’urubanza kandi ariwe ahujwe n’ikirego muri system y’inkiko (IECMS), nyamara MHAYIMANA nubwo yarahuje n’urubanza muri system yari yohereje avoka ABIJURU bakorana ngo yitabire iyo nama ntegurarubanza, ndetse n’abavoka b’undi muburanyi bemeraga ko Me ABIJURU yitabira inama ntegura rubanza n’ubwo adahuje na system.

Uko kutitabira inama ntegurarubanza rero kwa Avoka MHAYIMANA kandi yohereje undi avoka bakorana nibyo uwo mwanditsi yahereyeho aca Avoka MHAYIMANA amande y’ibihumbi Magana abiri (200.000 Frw) ndetse amumenyesha atemerewe kugira aho aburanira mURukiko urwarirwo rwose mu Rwanda mu gihe atari yayishyura ayo mande. Aha Avoka MHAYIMANA yibaza uburyo kuba uru rubanza ruhujwe nawe muri system ariko mu nama ntegurarubanza hakaba haritabye ABIJURU, byatindije urubanza, mu gihe imikoranire isanzwe muri Law Firm idafite icyo irebaho Urukiko cyangwa Umwanditsi warwo.
Uwo mwanditsi w’urukiko amaze gufata icyo cyemezo yakimenyesheje MHAYIMANA abinyujije muri system y’inkiko, arongera acyoherereza MHAYIMANA kuri email ye bwite ndetse aza no kongera kukimwoherereza bwa gatatu muri email yandikiye inzego zinyuranye, akamuhamo kopi. MHAYIMANA avuga ko kuba icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko cyaramumenyeshejwe incuro ebyiri ndetse ku ncuro ya gatatu kikanamenyeshwa inzego zitandukanye ari ukumusebya kuko cyari cyuzuyemo amagambo asesereza aho umwanditsi yavuze ko akoresha amacenga mu gutinza urubanza.


Ibaruwa ya Avoka MHAYIMANA
Mu zindi nyandiko dufitiye kopi , zigaragara ko hari ubutumwa bwagiye bwandikwa kuri za E-mail hagati ya Avoka MHAYIMANA ziza no kohererezwa abakuriye Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda bwanditswe n’umugenzuzi w’inkiko asaba urugaga kwita ku myitwarire ya Avoka MHAYIMANA nk’umuntu ufite uburambe mu mwuga bitewe n’uburyo yagaragajemo ko atanyuzwe n’icyemezo cy’umwanditsi w’URukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Binavugwa ko MHAYIMANA yibajije uburyo umwanditsi w’Urukiko yaba ahabwa akazi atabasha gusoma itegeko ngo arisesengure maze abone gufata icyemezo nkicyo yafashe mu gihe atabifitiye ububasha.
Nkuko bigaragara mu nyandiko bwiza.com ifitiye kopi (copy) iri mu izina rya Zenith Law Firm, Ntibyaciriye aho kuko nyuma yuko Avoka MHAYIMANA abonye ibaruwa imuca amande, tariki ya 14/12/2020, yandikiye Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibaruwa yo gutakamba ngo akurirweho ibihano n’amande yahawe n’Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agaragaza ko yabifashe ntabubasha abifitiye “yaratinyutse kurengera inshingano ze, akiha inshingano z’inteko iburanisha,”
Mu cyemezo cyo kuwa 17/12/2020 cyafashwe na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wari watakambiwe ngo akureho icyemezo cyari cyafatiwe MHAYIMANA n’Umwanditsi w’Urukiko, bwiza.com nayo ifitiye kopi (Copy) , yanzuye ko ko icyemezo kinyuranije n’amategeko ndetse gikuweho, nkuko mubibona hasi muri izo nyandiko.
Amabaruwa atandukanye yanditswe





8 Responses
Kigali: Avoka MHAYIMANA mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba gutesha agaciro igihano yahawe agahabwa indishyi ya miliyoni 50
Avocat mpayimana n’impambiranyi n’intagondwa,n’uwa kera cyane mu matiku y’imanza inyuma ye har’amalira menshi n’agahinda kubo yagiye agerekaho urusyo akiburanira blarirwa
Kigali: Avoka MHAYIMANA mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba gutesha agaciro igihano yahawe agahabwa indishyi ya miliyoni 50
Avocat mpayimana n’impambiranyi n’intagondwa,n’uwa kera cyane mu matiku y’imanza inyuma ye har’amalira menshi n’agahinda kubo yagiye agerekaho urusyo akiburanira blarirwa
Kigali: Avoka MHAYIMANA mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba gutesha agaciro igihano yahawe agahabwa indishyi ya miliyoni 50
Avocat mpayimana n’impambiranyi n’intagondwa,n’uwa kera cyane mu matiku y’imanza inyuma ye har’amalira menshi n’agahinda kubo yagiye agerekaho urusyo akiburanira blarirwa
Kigali: Avoka MHAYIMANA mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba gutesha agaciro igihano yahawe agahabwa indishyi ya miliyoni 50
Avocat mpayimana n’impambiranyi n’intagondwa,n’uwa kera cyane mu matiku y’imanza inyuma ye har’amalira menshi n’agahinda kubo yagiye agerekaho urusyo akiburanira blarirwa
Kigali: Avoka MHAYIMANA mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba gutesha agaciro igihano yahawe agahabwa indishyi ya miliyoni 50
Avocat mpayimana n’impambiranyi n’intagondwa,n’uwa kera cyane mu matiku y’imanza inyuma ye har’amalira menshi n’agahinda kubo yagiye agerekaho urusyo akiburanira blarirwa
Kigali: Avoka MHAYIMANA mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba gutesha agaciro igihano yahawe agahabwa indishyi ya miliyoni 50
Avocat mpayimana n’impambiranyi n’intagondwa,n’uwa kera cyane mu matiku y’imanza inyuma ye har’amalira menshi n’agahinda kubo yagiye agerekaho urusyo akiburanira blarirwa
Kigali: Avoka MHAYIMANA mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba gutesha agaciro igihano yahawe agahabwa indishyi ya miliyoni 50
Ko nta ruswa se nigeze yakoreshaga mu kazi ke, kandi ko aburana akaba adaca imanza, uramushakaho iki ?! mbo na ibi ari nko kumwibasira kuko yajoze neza inshingano ze kandi zose zisunze amategeko
Kigali: Avoka MHAYIMANA mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba gutesha agaciro igihano yahawe agahabwa indishyi ya miliyoni 50
Ko nta ruswa se nigeze yakoreshaga mu kazi ke, kandi ko aburana akaba adaca imanza, uramushakaho iki ?! mbo na ibi ari nko kumwibasira kuko yajoze neza inshingano ze kandi zose zisunze amategeko