Ubuyobozi bwa WASAC ifite mu nshingano gucunga ikomoteri cy’Umujyi wa Kigali giherereye i Nduba mu Karere ka Gasabo buvuga ko mu igereranya bwakoze bwasanze muri Kigali hamenwa toni 200 z’ibiribwa zingana n’ibiryo byahaza 1/5 cy’abatuye uyu mujyi.
Kanangire Olivier, umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’isuku n’isukura muri WASAC, yatangarije KT Radio ko muri toni 500 z’imyanda imenwa mu kimoteri cya Nduba buri munsi, toni 200 by’ayo biba ari ibiribwa. Ibi bingana na 40% by’imyanda yose imenwa muri iki kimoteri.
Kanagire ni bwo yavuze ko izi toni 200 z’ibiribwa bimenwa buri munsi mu mujyi wa Kigali zingana n’ibiribwa bishobora guhaza 1/5 cy’abatuye umujyi wa Kigali.
Ibi binashimangirwa n’umuyobozi wa Koperative COOPED, imwe mu zishinzwe gukusanya imyanda ijyanwa mu kimoteri cya Nduba, wemeza ko mu modoka itwaye toni 10 z’imyanda toni 4 muri zo ziba ari imyanda ikomoka ku biribwa byamenwe.
Ibi bivuze ko buri muturage agaburiwe ikilo 1 ibi biribwa bimenwa bishobora guhaza abantu ibihumbi 200 bangana na 1/5 cy’abatuye umujyi wa Kigali utuwe n’abasaga miliyoni 1.
Abahanga mu mibare bashobora gushira ibi biribwa bimenwa mu mafaranga, aho buri kilo cy’ibiribwa kimenwa i Nduba kigenewe agaciro ka 1000, ushobora gusanga umujyi wa Kigali utakaza miliyoni 200 ku munsi umwe aba agendeye muri ibi biribwa bimenwa.


