Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu i Kigali hamuritswe igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa Les angoisses d’Adelaide, muri iki gitabo umwanditsi Rurangwa Arthemon agaragaza umukobwa yise Adelaide warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kwicirwa umuryango we wose no gufatwa ku ngufu n’uwamwiciye ababyeyi. Abamurikiwe iki gitabo bavuga ko kizafasha gukomeza kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatautsi. Nubwo Adelaide uvugwa aha tabayeho, umwanditsi avuga ko hari inyigisho yifuzaga gutanga. Abamurikiwe iki gitabo bashimye ubutwari umwanditsi Rurangwa yagize bwo kugaragaza amateka ababaje ya jenoside yakorewe abatutsi, kuko hari benshi batarabasha kuyavuga kandi bifite akamaro ndetse no kubayirokotse. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana ashishikariza abanyarwanda kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera akamaro bifite mu buzima bw’igihugu Iki gitabo cy’impapuro gisaga 400 ubu kiraboneka mu masomero mu mujyi wa Kigali, abanyarwanda bakaba bashishikarizwa kugisoma kugira ngo barusheho kumenya amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


