Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali rwaburanishije urubanza umuryango wo kwa Rwigara Assinapaul uregamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Umuhesha w’Inkiko, Habimana Vedaste, urubanza rwagaragayemo impaka nyinshi ku mpande zombi, aho uwunganira uyu muryango yibajije impamvu cyamunara itabereye aho uruganda ruri.
RRA n’Umuhesha w’Inkiko, Habimana Vedaste bateje cyamunara ku wa 3 Ukwakira 2018, uruganda rw’itabi PTC (Premier Tobacco Campany Ltd) rw’abo kwa Rwigara mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amategeko, ku ruhande rwabo bakavuga ko nta cyakozwe batisunze itegeko.
Ni iburanisha ryamaze igihe kitageze ku isaha, ku wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru. Umucamanza muri uru rukiko atangira avuga ko ari cyamunara ya ‘Fonds de commerce’ y’uru rugamba abo muri uyu muryango baregamo aba batangajwe haruguru, ko bayikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Me Rwagatare Janvier wunganira PTC watangiranye ijambo, avuga ko cyamunara iregerwa ari ‘Fonds de commerce’ y’uru ruganda yakozwe binyuranyije n’amategeko. Yavuze ko umuhesha w’Inkiko yagombaga gukora mbere ya byose inyandiko mvugo mfatirabwishyu nyuma y’iminsi 15 akagaragaza igenagaciro, ryarangira nyuma y’amasaha 48 agatanga itangazo rihamagarira gupiganwa muri cyamunara.
Yasobanuye ko iyo havuzwe cyamunara ya ‘Fonds de commerce ‘ ku kigo cy’ubucuruzi humvikanamo ibifatika n’ibidafatika byose. Avuga ko umuhesha w’Inkiko, Habimana yanditse itangazo avuga ko agiye guteza cyamunara ya ‘Fonds de Commerce’ mu gihe imashini zikora itabo n’itabi byo byari byaragurishijwe.
Aha ngo niho habereye imbogamizi ikomeye ku Kigo RRA n’umuhesha w’inkiko bituma batabasha gukora inyandiko mvugo y’imfatirabwishyu.
Aravuga ko batigeze bamenyesha ba nyiri imitungo; ko umuhesha w’Inkiko, Habimana Vedaste yasanze Annee Rwigara kuri gereza ya Mageragere aho yari yagemuriye umuvandimwe we na nyina, amuha itangazo rimenyesha cyamunara, arangije ngo yandika ngo ‘Mbonanye na Annee Rwigara wahoze ari umuyobozi wa PTC muha itangazo rya cyamunara’.
Me Rwagatare wunganira uru ruganda akomeza avuga ko PTC ifite ubuzima gatozi yagiye kumenyesherezwa i Mageragere ngo ‘ukibazi niba yari yafunzwe’. Yasobanuye ko itangazo rya cyamunara riba rigomba gutambuka ku maradiyo na televiziyo nk’uko amategeko abiteganya ariko ngo ntabwo byakozwe.
VOA yakurikiranye iri buranisha, ivuga ko Me Rwagatare yakomeje avuga ko abari batsindiye imashini z’uruganda zakoraga itabi ari nabo batsindiye Fonds de commerce, akongera kwibaza mu by’ukuri niba ari cyamunara yakorwaga.
Avuga ko iminsi itanu iteganywa n’amategeko hatabariwemo iy’ibiruhuko itubahirijwe mbere ya cyamunara, ati “Ese RRA yaba yarikangaga iki? Icyo yabwiye umucamanza acyeka ngo ni uko cyamunara yahawe agaciro ka Miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe RRA yishyuza miliyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uruganda rwishyuraga ibihumbi 300 ya buri kwezi. Ati “Ni iki cyatumye habaho ubwiru?
Me Fatuma Mukakibibi wunganiria umuhesha w’Inkiko, Habimana Vedaste, yavuze ko ba nyiri imitungo bamenyeshejwe cyamunara banga kubyitaho kandi ko n’ikimenyimenyi mu kuregera urubanza bari bafite itangazo ryayo.
Yavuze ko uruganda rwari rumaze igihe rudakora ku buryo bari kumenya aho barubariza ngo baruhe itangazo. Yavuze ko abahesha b’inkiko banakoresha Telefoni ariyo mpamvu Annee Rwigara bamusanze kuri gereza.
Ku nyandiko mvugo mfatirabwishyu, yavuze ko itari ngombwa ngo kuko cyamunara yarebaga ibintu bidafatika gusa. Ku minsi yagenwe n’itegeko kuri cyamunara we asanga yararenze n’itanu, asobanura ko hari imanza ziba zifite umwihariko kandi ko nta kibuza ko mu minsi y’ibiruhuko amatangazo atangwa.
Ati “Nibwo abantu baba bumva amatangazo bahugutse”. Yavuze ko abaturage bitabiriye cyamunara kandi ko hari urutonde rw’abapiganiraga cyamunara. [Hahise humvikana ukujujura mu rukiko].
Me Gatera Jean Clement wunganira RRA avuga ko iminsi itanu baregwa kutubahiriza ibarwa ku mutungo utimukanwa muri cyamunara mu gihe ngo bagurishaga ibintu bidafatika, ibyo nabyo ni izina ry’uruganda n’ibirango byarwo kandi ngo asanga nta mpamvu yo kubitindaho.
Yavuze ko icyari kigamijwe ari ukwishyura umwenda PTC ibereyemo ikigo ahagarariye kitagombaga kuregwa. Mugenzi we Me Byiringiro na we ashimangira ko muri ‘Fonds de Commerce’ nta bwiru bwabayemo.
Ku bw’igenagaciro ryayo ngo ryari iyanga , avuga ko iyo bishyuza ntacyo birengagiza, ati “Kaba gato cyangwa kanini kagabanya umwenda”.
Me Munyangabe Pierre wunganira Kampani MMRGD yatsindiye cyamunara, avuga ko bubahirije ibisabwa batsindira cyamunara n’ikigo RDB kirabyandika. Asanga nta mpamvu yo gutesha agaciro iyi cyamunara.
Me Mukakibibi avuga ko abagombaga kumenya cyamunara bayimenye, ndetse ko na ba nyiri imitungo babimenye ntibayitabira. Uwo baburana arabibona nko kuzamura amarangamutima atajyanye n’amategeko, yibajije impamvu cyamunara ya PTC yajyanwe gukorerwa ku biro bya RRA i Masoro, ati “Ese ni RRA yari yayifatiriye? Ni umuhesha w’Inkiko wari wayifatiriye? Ibyo byose yabibumbiye mu cyo yise ‘Agahomamunwa kabaye’.
Me Gatera wunganira RRA avuga ko bishoboka ko Fonds de Commerce yakorwa ku bintu bidafatika kandi ko nta tegeko ribibuza.
Umucamanza yabajije Mukakibibi niba cyamunara yarakozwe hubahirijwe ibiteganwa, asubiza ko ba nyiri ubwite babyumvise bakabitera umugongo. Asaba kuzasuzuma aho avuga ko biyambuye uburenganzira bwabo.
Me Rwagatare wunganira uruganda PTC yavuze ko hari indishyi atavuze basabye muri uru rubanza, asaba umucamanza kuzazisuzuma. Imyanzuro y’uru rubanza izasomwa ku itariki ya 2o Gashyantare 2019.


