Kigali: Igiciro cy’umuceri cyazamutse kubera Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu bice bitandukanye bw’Umujyi wa Kigali, bahangayikishijwe n’ibura rya bimwe mu bicuruzwa byiganjemo icy’umuceri, byatewe n’icyorezo cya Virusi ya Coronavirus. Abaturage bavuga ko aho ibicuruzwa bitabuze ahubwo usanga ibiciro byazamutse cyane.

Urugero ni nk’umuceri, udupfukamunwa n’uturindantoki (gloves). Imbere y’amahahiro atandukanye i Kigali, abaturage bari kuba ari benshi bashaka ibicuruzwa byiganjemo umuceri ku buryo biri gutuma iki kiribwa gishira mu maduka vuba, bigatuma abakigifite bazamura ibiciro kimwe no ku bindi bicuruzwa.

Abaturage basobanura ko nk’umufuka w’umuceri wazamutseho 3,000Rwf, ibishimangira buryo ki kubona iki kiribwa ari ingumi. Ibi biri gutuma hari n’abajya kuwuhaha bikarangira basubije amafaranga yabo imuhira, kubera abacuruzi baciriritse bari kuwuvana muri Kigali bakawugemura mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Abacuruzi ba Kigali bahuriza ku kuba impamvu ibicuruzwa byabo byitabiriwe kugurwa mu buryo budasanzwe, ari uko abaguzi bari guhahira rimwe bakabika ibicuruzwa mu ngo, bitewe n’icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeje koreka Isi.

Nta werura ngo yemere ko bazamuye ibiciro, n’ubwo bemeza ko ukwiyongera kudasanzwe kw’Abakiriya kwatumye inyungu yiyongera.

Minicom irihanangiriza abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje Coronavirus. Itangazo Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda Minicom iheruka gushyira ahagaragara, yasabye abacuruzi” kuturiza ibiciro bitwaje iki cyorezo (Coronavirus).”

Minicom kandi yavuze ko ibiciro by’ibiribwa by’ibanze nk’umuceri, ibirayi n’imboga bitagomba guhinduka, kuko byose ni ari ibyo twihingira hano iwacu.

Abaguzi bo iyi Minisiteri yabasabye ko “mu gihe habaho ko abacuruzi runaka bazamura ibiciro bitwaje ibi bihe bidasanzwe, abaguzi bagomba kwegera inzego z’ibanze, kuko Minicom ifatanyije na zo ndetse n’ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano kurengera umuguzi mu kurwanya ibi (izamuka ry’ibicuruzwa ritemewe.”

Icyorezo cya Virusi ya Corona cyatumye ubuzima busa n’ubuhagarara Mu gihugu, kimaze iminsi itatu kigaragaye mu Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko abantu barindwi ari bo byamaze kugaragara ko bacyanduye kuva cyagaragara bwa mbere mu Rwanda ku wa 14 Werurwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *