Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagali ka Rubirizi, Umudugudu w’ i Tunda baratakamba bavuga ko hari igihe bamara ibyumweru 3 badafite amazi by’umwihariko bakaba basaba ubuvugizi ngo nabo babone amazi nk’abandi batuye mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro kirambuye, Bwiza.com yagiranye n’ aba baturage ubwo yabasuraga bavuze ko bavoma ibirohwa kandi bafite ifatabuguzi rya WASAC.
Benshi muri bo bagira bati :” Nyamara n’ ubwo bimeze bityo (tumara igihe kinini twarabuze amazi…) inyemezabwishyu (factures) zo zizira igihe tukibaza icyo twishyurira kikatuyobera”.
Nyuma yo guhangayikishwa n’ iki kibazo, badutangarije ko amazi ashobora kuza rimwe mu kwezi nayo akaza igihe gito ndetse mu gicuku.
Aba baturage bababazwa no kubona bashobora guhabwa amazi mu bihe by’ imvura kandi bamaze kureka.
Mu rwego rwo kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo cy’ abaturage bavoma ibirohwa, Bwiza.com yavuganye n’ Umunyamabangwa nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanombe, Madame Nirere Marie Rose atangariza ko iki kibazo cy’ amazi kizwi kandi ko kimaze igihe.
Ati:” Imvano ya byose ni uko hari sosiyete yakoraga umuhanda wa Kanombe-Busanza iza guca imiyoboro y’ amazi , gusa kugeza magingo aya twandikiye WASAC tuyimenyesha ikibazo dufite kugira ngo igikemure mu buryo bwo gusaranganya amazi nk’ uko babigenza mu mugi wa Kigali”.
Yakomeje kandi avuga ko WASAC yabyakiriye n’ ubwo kitarakemuka kuko abaturage bamwe na bamwe badafite ubushobozi bwo kuvomesha bigaragara ko bagikoresha amazi mabi y’ ibirohwa.

Abaturage benshi batuye mu Midugudu ya Tunda, Abarezi , ndetse n’ abaturutse mu Kagali ka Busanze bahitamo kuza gufurira mu gishanga gitandukanya Busanza na Rubirizi bitewe no kubura amazi mu ngo zabo ndetse bakanayakoresha mu kunywa no mu guteka ibiribwa bibatunze.
Ntitwasoza iyi nkuru tutibukije ko gukoresha amazi mabi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ aba baturage mu gihe Perezida wa Repulika Paul Kagame ahora yibutsa inzego z’ ubuyobozi bw’ ibanze ko umutungo wa mbere w’ u Rwanda ari umuturage.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kvicky@bwiza.com


