Amakuru Bwiza yamenye ni uko ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo, saa tanu z’ijoro, umugabo witwa Ndatimana Emmanuel, ufite umugore ufite akabari witwa Mukashyaka Epiphanie batuye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga, akagari ka Nyanza , umudugudu wa Murambi mu isibo ya 17 yatemye abantu babiri bari mu kabari k’umugore we, ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano, umugore we nawe ari mu maboko ya RIB
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’umutekano bari gushaka umugabo witwa Ndatimana Emmanuel, ukekwaho gutema abagabo babiri bari mu kabari, mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga ho mu kagari ka Nyanza. Uyu ukekwaho gutemana biravugwa ko yatorokeye mu karere ka Gicumbi, abo bari kumwe bo bakaba baratawe muri yombi mu gihe abo yatemye bo bari mu bitaro bya Kigali CHUK
Abaturage baturiye impande yaho ibi byabereye babwiye bwiza ko byabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo ubwo hari nka satanu zijoro, aba bagabo babiri bari kumwe n’abagore babiri aribo Tuyisenge na Kabihago baje kunywa mu kabari k’uwitwa Mukashyaka Epiphanie, aba ngo baraje baranywa bigeze aho kwishyura barabyanga niko gutangira amakimbirane, uwitwa Ndatimana Emmanuel yihina mu gikari azana umuhoro atangira kubatema kugeza naho yakurikiranye n’uwari umuhunze.
Ababibonye bagize bati: “Yaraje afite umuhoro, atangira gutema uwa mbere amaboko imihoro ine, uwa kabiri yagiye gukiza mugenzi nawe amutema umuhoro wo mu mutwe yikubita hasi.”
Aba baturage bakomeje bavuga ko wa wundi watemwe akaboko yasohotse ahunga ndetse agenda avuza induru, “Ndatimana yaramukurikiye amutema undi muhoro ku mutsi w’ukuguru aho bita ku kagombambare.”
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali , CIP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro yahaye Bwiza, yavuze ko umugabo Ndatimana Emmanuel ari gushakishwa n’izego z’umutekano kubera ko akekwaho gutema abagabo babiri mu karere ka Kicukiro aho bari bari kunywera.
CIP Twajamahoro yavuze ko mu rwego rwo gukora iperereza polisi yataye muri yombi abakobwa babiri barimo Tuyisenge Zurfat na Kabihago Liliane, aba bose bari kumwe naba bagabo batemwe maze bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) .
Yagize ati: “Mu gihe uyu mugabo atarafatwa, aba bakobwa babiri n’umugore we Mukashyaka batawe muri yombi bashyikirizwa RIB ngo hakorwe iperereza, kandi aba bose bakimara gufatwa batanze amakuru n’umugore we yarabihamije, ubu birakekwa ko uyu mugabo yatorokeye aho avuka mu karere ka Gicumbi, aho akomeje gushakishwa.”
Abatemwe n’uyu mugabo bose bajyanywe mu bitaro bya Kigali CHUK bari kwitabwaho.



4 Responses
Kigali: Inzego z’umutekano ziri gushakisha umugabo watemeye abantu babiri mu kabari
uyu muntu numugome peee bamubone akatirwe urumukwiye. nanose mbaze POLICE ESE UTUBARE TURAKORA?
Kigali: Inzego z’umutekano ziri gushakisha umugabo watemeye abantu babiri mu kabari
biterwa nuko utubari dukora dufunze. hari abibwira ngo utubari baradufunze apana ahibwo dukora dukinze.
Kigali: Inzego z’umutekano ziri gushakisha umugabo watemeye abantu babiri mu kabari
biterwa nuko utubari dukora dufunze. hari abibwira ngo utubari baradufunze apana ahibwo dukora dukinze.
Kigali: Inzego z’umutekano ziri gushakisha umugabo watemeye abantu babiri mu kabari
uyu muntu numugome peee bamubone akatirwe urumukwiye. nanose mbaze POLICE ESE UTUBARE TURAKORA?