Kigali iragenda igana mu cyerekezo cyo kuba umujyi utunganye (Smart City)

Sangiza iyi nkuru

Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda uragenda ugana mu cyerekezo cyo kuba umujyi utunganye (Smart City), uhereye ku bikorwa bitandukanye bimaze kuwushyirwamo, birimo interineti yihuta igera ku bantu benshi kandi ifasha mu iterambere ry’igihugu.
Uyu mujyi ugeze ku rwego rwo kunoza imiturire mu bice bimwe na bimwe, nk’inyubako ndende(gratte ciel) ziri kuzamurwa hirya no hino muri wo, ndetse n’imidugudu n’inzu ziciriritse(Affordable houses) ziri kuzamurwa mu bice bitandukanye byawo, imihanda iri gukorwa hirya no hino, iyagurwa n’ibindi, nubwo hari ibice bikirangwa n’akajagari igenda ivugururwa buhoro buhoro.
Ibi biri gukorwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yangije ibikorwa bitandukanye, hamwe na hamwe mu gihugu hagasigara amatongo, ari kugenda azahurwa uyu munsi, kandi na Kigali idasigaye inyuma, ahubwo iri ku isonga.
Kigali y’uyu munsi iri kugenda itangaza abantu, abahatuye babona izo mpinduka ariko ntibibashishikaze, aka wa wundi wambaye ikirezi utamenya ko cyera, ariko iyo bigeze ku banyamahanga bananirwa kwihangana maze bakayiva imuzi.

ph
Min. Jean Philbert Nsengimana

Kigali ni umujyi urimo interineti yihuta yo ku rwego rwa kane, imwe mu zigezweho zikoreshwa mu bigo bikomeye hirya no hino ku Isi. Ikinyamakuru le Monde cyongeye kubitangarizwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, mu gihe mu Rwanda harimo kubera inama ya Transform Africa, yigirwamo uburyo bwo kuvugurura Afurika ku bijyanye n’iterambere hashingiwe ku ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana abajijwe impinduka gahunda ya Smart Africa yatangijwe mu mwaka wa 2013 yazanye muri Kigali, yavuze ko Kigali yageze ku cyerekezo cyiza.
Agira ati « Umusaruro wa mbere, Kigali uyu munsi ni umujyi ufite interineti, abantu bakoresha ku buntu WIFI, ahahurira abantu benshi, mu modoka zitwara abagenzi, muri hoteli n’ahandi. »
Kigali izengurutswe n’umuyoboro wa Kilometero 500 uyiha interineti ityaye
Akomeza agira ati “Buri gice cya Kigali gihurijwe ku muyoboro mugari wa interineti, ufite kilometero 500 zikwirakwiza interineti hirya no hino muri Kigali”.
fibreoptic
Icya kabiri ni uko abatuye Kigali bashobora gukora gahunda zabo za buri munsi bifashishije iyo interineti. Ibyo babikora bishyura imisoro, kubona ibyangombwa byo kubaka, iby’imitungo yabo, iby’amavuko n’ibindi. Uwo muyoboro kandi uba ufasha kubona amakuru bifuza ku mitungo yabo n’ibindi.
Umusaruro wa gatatu ni uguhuza imiturire n’ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga, ku buryo umuntu abona ibijyanye n’aho ashaka kujya, imihanda n’inzu yifashishije ikoranabuhanga muri porogaramu yiswe ‘Smart City Kigali’ ibyo byose byakoze mu myaka 10 ishize bishyira kigali ku rwego rwiza rw’imijyi muri Afurika.
Kigali ahazaza….
Kigali imaze kujya kure mu kugira abaturage batagendana amafaranga, aho ubukungu bw’igihugu bwaganye mu rwego rwiza rwo kudakoresha amafaranga atwarwa mu ntoki, kuko ubu hifashishwa agendanwa ku ikarita mu rwego rw’ikoranabuhanga.
tap
Ubu no gutega imodoka henshi muri Kigali ni ugukoresha ikarita, ni intambwe nziza, Minisitiri Nsengimana avuga ko izagera no mu byaro.
Ati “Ubu turi gufasha hoteli na resitora by’i Kigali mu rugendo rwo kuva kwakira amafaranga mu ntoki bigana gukoresha ubwo buryo bugezweho, ni akazi kanini gasigaye gukorwa mu mahahiro mato yo mu duce dutandukanye twa Kigali (quartier)”.
Mu Rwanda ubukungu bugomba gushingira ku ikoranabuhanga
Nsengimana abajijwe impamvu inama ya Transform Africa 2017 yatangijwe i Kigali ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, ufite insanganyamatsiko y’imijyi utunganye, yavuze ko ari icyerekezo cyiza cya Perezida Paul Kagame kuri Afurika.
Ati “Icyerekezo cya perezida Paul Kagamé ni uko habaho impinduka mu buryo bugezweho(digital) mu ntimatima ry’iterambere rya Afurika mu nzego zitandukanye zirimo urujya n’uruza mu mijyi, ubuzima bugatera imbere hifashishije ikoranabuhanga rihuza abantu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda narwo ngo rwageze kuri izo mpinduka bitewe n’ikoranabuhanga, ku buryo Kigali yabaye umujyi utungaye, ubwo bunararibonye ifite ngo irashaka kubusangiza leta zitandukanye muri Afurika.
Ibyo ngo bizakorwa hifashishijwe umurongo ngenderwaho ugaragaza iby’ingenzi bigomba kuranga umujyi utunganye (Smart Cities blue print) u Rwanda ruzamurika muri iyi nama ushyiraho imirongo abayobozi bose b’imijyi muri Afurika n’abafata ibyemezo bashobora kwifashisha mu guhindura imijyi yabo.
Drones’ mu kirere cy’u Rwanda zifite icyo zibwira Afurika
Nsengimana asubiza ikibazo yari abajijwe niba ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote zifashishwa mu bijyanye no gutanga imiti mu byaro bishushanya umujyi utunganye muri Afurika, ejo hazaza yavuze ko birenze n’ibyo.
zipline
Ati “Ni byo rwose, umujyi utunganye ugomba kwegereza abaturage bawo serivisi z’ubuzima zishingiye ku ikoranabuhanga, ni muri urwo rwego dufite ubunararibonye guhera muri 2016 bwo kugeza imiti mu duce tw’icyaro twifashishije drone za gisivili, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ibitaro bya leta, ndetse na sosiyeti ikora izo ndege yo muri Amerika, Zipline”.
Kugeza ubu izo ndege zigiye kwifashishwa kugeza imiti mu bice byose by’u Rwanda, nyuma yuko igerageza ryazo ryerekanye ko ryatanze umusaruro.
Muhanga —Karongi: Amasaha atanu yavunjwemo iminota 10
Nsengimana abajijwe uburyo izo ndege zikoreshwa mu kugeza imiti muri utwo duce, yasobanuye ko ibyari amasaha byavunjwemo iminota ku neza y’Abanyarwanda.
Ati “Drones zihaguruka ku cyicaro cyazo i Muhanga, ahafatwa nk’igice kiri hagati mu gihugu, zikajyana amashashi y’amaraso mu bice by’icyaro, ubusanzwe bigoranye kuyahageza. Urugero Kilinda, umujyi muto uri mu gace k’imisozi kure cyane y’umuhanda rusange mu Burengerazuba bw’u Rwanda, amaraso agezwayo mu gihe cy’iminota iri mu 10, nyamara ukoresheje inzira z’ubutaka[imihanda] byatwara amasaha ari hagati y’ane n’atanu. »
Drones zatabaye umubyeyi wari hagati y’urupfu n’umupfumu
Umunyamakuru yabajije Minisitiri Nsengimana umubare w’abatabawe n’izo drones, yamuhaye urugero rw’umubyeyi uriho kubera izo drones.
zipl
Ati “Zatabaye ubuzima bw’abantu benshi. Mfite mu mutwe wanjye inkuru nziza yabaye mu byumweru byashize. Ni iy’umugore wari utwite wabyariye mu kigo nderabuzima giherereye mu gace k’imisozi miremire, ariko akava ku buryo bukabije buganisha ku rupfu. Uko kuva kwari gukabije, urumva ko umubyeyi yari akeneye amaraso ako kanya. Drones zahise zihagera zitwaje amaraso n’ibindi biyagize ndetse n’imiti. Uyu munsi we n’umwana we bamerewe neza. Iyo ayo maraso acishwa mu muhanda, uwo mubyeyi ntaba akiriho.»
Drones kandi zifashishwa mu gutera imiti irwanya nkongwa no gupima ubutaka harebwa ingano, ibibugize no kumenya igihingwa kiberanye nabwo.
Kigali ni smart City
Minisitiri Nsengimana yemeza ko umujyi wa Kigali uza mu mijyi ifite byinshi mu bikenewe kugira ngo bavuge ko utunganye, haba ku bijyanye n’ikoranabuhanga, uburyo umwanda utunganywa, uburyo ibikorwa remezo by’umujyi biteye, umutekano, isuku, kubona serivisi zihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga, uburyo igenamigambi ry’umujyi rikorwa, uburyo ubungabunga ibidukikije n’ibindi.
kgl
Inama ya Transform Africa 2017, iri kubera mu Rwanda izibanda ku bijyanye no guharanira imijyi itunganye muri Afurika, yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bine baturutse mu bihugu 18 byo muri Afurika. Iyi gahunda yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu buryo bwo guteza imbere umugabane wa Afurika ariko bishingiye ku ikoranabuhanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *