Kigali: Nkundabanyanga bivugwa ko azira isambu ye ya Frw miliyari azakomeza gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Eugenie Nkundabanyanga w’imyaka 80 y’amavuko akomeza gufungwa mu gihe agitegereje kuburana urubanza rwe mu bujurire.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 3 Ukuboza nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Nkundabanyanga wavugaga ko afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Abanyamategeko be bavuga ko uyu mukecuru yafunzwe nyuma y’ikirego cya Karangwa Charles bapfaga isambu, werekanye kopi y’urubanza rwaciwe na Gacaca mu 2007nabwo azana iriho uwitwa Nyirankudabanyanga, ingingo nayo itavugwaho rumwe kuko uregwa yitwa Nkundabanyanga.

Uyu mugabo ubwo VOA yamusabaga kugira icyo avuga kuri iyi ngingo, yarabyanze.

Eugenie Nkundabanyanga uregwa ibyaha bya Jenoside, mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ni bwo urukiko rwategetse ko afungwa imyaka 30 akarangiza igihano cy’inkiko gacaca zamukatiye adahari.

Abanyamategeko b’uyu mukecuru bavuga ko uyu na we yari mu bahigwaga mu gihe cya jensoide, ntibumva impamvu na we yaregwa uruhare muri jenoside. Ni mu gihe hari abamushinja ko yirukanye iwe abahigwaga.

Umwe mu banyamategeko be, Benoit Kanyabitaro, yavuze ko ntacyo yatangaza ku cyemezo cy’umucamanza mu gihe atarabona kopi y’icyo cyemezo. Avuga ko bazabanza kwegera umukiliya wabo kugira ngo bumve icyo atekereza kuri iyi ngingo.

Hari amakuru ko hari ukurebana ay’ingwe ku ruhande rw’abashyigikiye Nkundabanyanga na Charles Karangwa kuko mu iburanisha rishize, hari abashtase gufata mu mashati uwo mugabo, banamutera amabuye.

WAS0MA: ( Nyarugenge: Hari abashatse gufata mu mashati, gutera amabuye umugabo bashinja gufungisha umukecuru) https://bwiza.com/?Nyarugenge-Hari-abashatse-gufata-mu-mashati-gutera-amabuye-umugabo-bashinja

Biteganyijwe ko urubanza ruzaburanishwa mu bujurire bwabo kuwa 4 Mutarama 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *