Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2019, rwemeje ko Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya Saa Cyenda nibwo byari biteganyijwe ko urukiko rusoma imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara, utabashije kugaragara mu rukiko hamwe n’umwunganira mu by’amategeko.
Nyuma yo gusuzuma ibyo ubushinjacyaha bwagendeyeho busaba ko akomeza gufungwa, birimo kuba yabura bitewe n’uko ntaho abarizwa hazwi, kuba yasibanganya ibimenyetso, gukomeza kuvugana na bagenzi be bifashishije ikoranabuhanga,… Urukiko rwemeje ko Sankara afungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku wa 23 Gicurasi 2019, agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, umucamanza yabajije Sankara niba yemera ibyaha 16 ashinjwa, na we ntiyananizanya ahita abyemera byose uko byakabaye.
Sankara yemeye ibyaha 16 byose ashinjwa n’ubushinjacyaha anabisabira imbabazi
Ni ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.
Nsabimana Callixte (Sankara) yasobanuye uko abayobozi b’u Burundi na Uganda bafasha FLN
Ashinjwa kandi guhakana Jenoside, kwiba witwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake, no gutanga , kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
Uwo munsi Nsabimana Callixte yemeye ibyaha byose 16 aregwa, anasaba imbabazi umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, abagizweho ingaruka n’ibitero yigambye ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.


