Umunyamakuru w’imwe muri televiziyo zikorera mu Rwanda, BTN, Elise Nsengimana ari mu bitaro bya CHUK muri urgence nyuma yo guteragurwa ibyuma akagirwa intere mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2018 ahitwa Kimisagara n’abantu bataramenyekana.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yatangaje ko abantu batatu bamuturutse inyuma bakamutera ibyuma ndetse bakamukubita igisa n’ubuhiri kugeza ubwo bamusize ari intere baziko yapfuye bakiruka bikanga abaturage bari batabaye.
Yagize ati” Nari Kimisagara hafi na sitasiyo nka saa yine na mirongo ine z’ijoro nerekeza Nyabugogo. Bari batatu,umwe yanturutse inyuma ankubita icyuma mu mugongo,undi ankubita ferabeto undi antera ibyuma bitatu mu mutwe. Abaturage baje kuza batabaye bahita biruka bakekako banyishe”
Uyu Nsengimana avuga ko bigaragako kaba ari akagambane n’ubwo ahamya ko nta muntu numwe bafitanye amakimbirane.
“ Nta bantu nkeka ko baba barangiriye nabi gusa polisi ivuga ko hari uwo yataye muri yombi. Bigaragara ko atari ibisambo kuko ntibigeze batwara amafaranga nari mfite cyangwa telephone nziza nari mfite,nta kintu banyibye”
Uyu munyamakuru avuga ko urugomo yagiriwe rwamusigiye uburwayi bukomeye nk’uko abaganga bamukurikirana babimubwira.
“ Umutsi ujyana amaraso mu bwonko wo muri nyiramivumbi waracitse, imbavu barazivunnye ndetse mfite n’ikibazo cy’ubuhumekero”
Twagerageje kuvugana na Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wambere tariki ya 20 Kanama ,2018 i saa kuminimwe , ku murongo wa telefoni ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza kugeza saa tatu zijoro dushyizeho iyi nkuru.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


