Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa moya, umunyerondo wo mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye muri Kicukiro, yakubiswe n’itsinda ry’abasore bikekwa ko ari abajura. Ibi byabereye hafi ya Sonatubes.
Byatangiye ubwo imodoka y’irondo yari ifite umusore bivugwa ko yari yafashwe afite ibyuma byibwe (bisanzwe bigurishwa ku kilo). Uwo musore yari ari kumwe n’abandi banyerondo babiri n’umushoferi. Bari bagiye kureba aho ibyo byuma byakuwe.
Akigera aho hantu, iyo modoka yahise igabwaho igitero n’abandi basore bayobowe n’uwari wambaye ishati y’umukara irimo utubara tw’umweru. Uwo musore bari bafashe bamwambuye abanyerondo, hanyuma babatera ubwoba babihanangiriza ko nibagerageza kubarwanya bizabagiraho ingaruka.
Abo basore bagerageje no gukuramo ibyo byuma byari mu modoka. Abanyerondo barabakumiriye, umushoferi atwara imodoka ayikurayo. Ariko umwe mu banyerondo yafashwe n’umwe muri abo basore, baramumanukana, baramukubita bifashishije inkoni. Nyuma, wa musore bari bafashe yagarutse afite umuhini, akubita uwo munyerondo.
Abaturage bari aho bavuga ko batatabaye kuko bari bafite ubwoba, kuko abo basore basanzwe bazwi nk’abanyarugomo bakunze kujyanwa kugororwa ariko bagasubira mu bikorwa bibi. Hari abakeka ko uwo musore wafashwe yabeshye abanyerondo ngo amereke aho yakuye ibyuma, nyamara yari agamije kuzana bagenzi be ngo bamutabare.
Inzego z’umutekano zaje guhita zitangira iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe bahanwe.


