Kigali: Yatabaje Minisports na FERWAFA ngo bafashe Amavubi kurenganurwa

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Niyonzima Sympatique Samuel uri mu batarishimiye imisifurire yaranze umukino w’u Rwanda na Guinée muri CHAN 2020, yitabaje zirimo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA azisaba kuregera Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) zisaba ko Amavubi yarenganurwa.

Amavubi yasezerewe muri CHAN 2020 ejo ku Cyumweru, nyuma yo gutsindwa na Guinée igitego 1-0, mu mukino waranzwe n’imisifurire itaravuzweho rumwe.

Kimwe mu byo abakunda Amavubi batishimiye ni ikarita itukura yeretswe umuzamu Kwizera Olivier, gusa inzobere mu misifurire nka Rurangirwa Aaron na Gasingwa Michel zagaragaje ko Olivier atarenganyijwe n’ubwo bigoye kumenya niba yarateze rutahizamu Yakhouba Barry.

Niyonzima Samuel uri mu batishimiye imisifurire, yiyemeje kwandika ibaruwa isaba ko Minisiteri ya Siporo na FERWAFA gutanga ikirego muri CAF basabira Amavubi kurenganurwa.

Muri iyi baruwa Niyonzima yagize ati: “Mbandikiye mbasaba ko twe nk’Abanyarwanda mwadufasha kudutangira ikirego kuko tutanyuzwe n’imisifurire kandi nk’uko mwabibonye mu mukino twe tukaba duhamya tudashidikanya ko umutoza wa Guinea hari uko yaba yaganiriye na komiseri w’umukino.“

Mu mpamvu ebyiri yashingiyeho yemeza ko u Rwanda rwibasiriwe kuri uyu mukino harimo kuba umutoza Kanfory Lappé Bangoura yaragaragaye asuhuzanya n’uwo yise komiseri w’umukino (amuha chance), bityo bikaba byarahaga Guinea amahirwe.

Ikindi ni uko “Bidatinze, umunyezamu w’u Rwanda [Kwizera Olivier] yahise ahabwa ikarita itunguranye nyamara muri mashine ishinzwe gukemura impaka [VAR] ntaho bigaragara ko byibuze wenda yakoze ku mukinnyi, ibyo bikaba bigaragaza akarengane u Rwanda rwagiriwe mu misifurire.”

Yasabye ko hakwitabazwa Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) byananirana iki kirego kikagezwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Kigali: Yatabaje Minisports na FERWAFA ngo bafashe Amavubi kurenganurwa
    Mubyukuri ababisjnzwe barenganure ikipe y’u Rwanda kuko bigaragara ko uwayoboye umukino yahemutse bitagira umupaka kdi naho bitakitabwaho byaroroshye twakitabaza urwego rwisumbuye birababaje ese mbaze ko umukinyi ahanishwa ikarita runaka umusifuzi wishe umipira we ahanoshwa iki?muduhe igisubizo

  2. Kigali: Yatabaje Minisports na FERWAFA ngo bafashe Amavubi kurenganurwa
    Mubyukuri ababisjnzwe barenganure ikipe y’u Rwanda kuko bigaragara ko uwayoboye umukino yahemutse bitagira umupaka kdi naho bitakitabwaho byaroroshye twakitabaza urwego rwisumbuye birababaje ese mbaze ko umukinyi ahanishwa ikarita runaka umusifuzi wishe umipira we ahanoshwa iki?muduhe igisubizo

  3. Kigali: Yatabaje Minisports na FERWAFA ngo bafashe Amavubi kurenganurwa
    Gutsinda ni ubutwari, no gutsindwa nabyo iyo ubyemeye nubutwari. Umukino warangiye ahubwo dutegure indi mikino yahazaza. Nubwambere se umusifuzi agaragara ko yakoze amakosa mu misifurire kdi bikemerwa?Nikangahe Rayon Sport irenganywa imbere ya APR kdi bikarangirira aho?Cg muri championat z’i Burayi?Isifure yanyuma yavuze ntacyo bahindura, gusa bashobora guhana umusifuzi ko yitwaye nabi,dukureyo amaso byararangiye.

  4. Kigali: Yatabaje Minisports na FERWAFA ngo bafashe Amavubi kurenganurwa
    Gutsinda ni ubutwari, no gutsindwa nabyo iyo ubyemeye nubutwari. Umukino warangiye ahubwo dutegure indi mikino yahazaza. Nubwambere se umusifuzi agaragara ko yakoze amakosa mu misifurire kdi bikemerwa?Nikangahe Rayon Sport irenganywa imbere ya APR kdi bikarangirira aho?Cg muri championat z’i Burayi?Isifure yanyuma yavuze ntacyo bahindura, gusa bashobora guhana umusifuzi ko yitwaye nabi,dukureyo amaso byararangiye.

  5. Kigali: Yatabaje Minisports na FERWAFA ngo bafashe Amavubi kurenganurwa
    Jyewe simbona ko
    Amavubi yarenganyijwe nitwemereko Twarushijwe. Ibyukarita yo wibikeko Olivia yari umudefasi wanyuma.

  6. Kigali: Yatabaje Minisports na FERWAFA ngo bafashe Amavubi kurenganurwa
    Jyewe simbona ko
    Amavubi yarenganyijwe nitwemereko Twarushijwe. Ibyukarita yo wibikeko Olivia yari umudefasi wanyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *