Kiliziya ya mbere mu Rwanda igiye kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo no guteza imbere umuco n’ahantu ndangamurage, kiliziya yubatswe bwa mbere mu Rwanda igiye kubyazwa umusaruro.
Akarere ka Gisagara karavuga ko mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo no kumenyekanisha umuco n’amateka kagiye gutangira kubyaza umusaruro ahantu nyaburanga gahereye kuri Kiliziya ya mbere yubatswe mu Rwanda iherereye mu murenge wa Save.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Rutaburingoga Jerome Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara
Rutaburingoga Jerome, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara

Rutaburingoga Jerome, Umuyobozi w’akarere ka Gisagara aganira na Bwiza.com yavuze ko hatangiye gushakwa uburyo bwo kubyaza umusaruro iyi Kiliziya cyane ko ariho hantu ha mbere mu Rwanda haje abapadiri ndetse bakahubaka Kiliziya.
Avuga ko abantu bakwiye kumenya uburyo umuzungu yaje ndetse n’uburyo indyoheshabirayi yaje kuko byose usanga bishingiye ku iyubakwa ry’iyi Kiliziya.
Bakagira Jean Baptiste ni umuturage utuye mu kagari ka Shyanda umurenge wa Save akaba akora akazi k’ubunyozi ndetse agaparika kuri kiliziya, yatangarije Bwiza.com ko mu mateka azi, yumva bavuga ko iyi Kiliziya ariyo ya mbere ndetse nawe yavutse ayisanga akabona abantu baturutse impande n’impande baza kuyisura bakahifotoreza bityo akaba yumva umunsi iyi kiliziya yahindutse inzu ndangamurage bizaba ari ibintu bishimishije.
baptista-bwiza.com
Akorera impanda za Kiliziya i Save

Ati: “Nk’umuturage uturiye hano kandi uhakorera ndumva hazaba harimo inyungu igihe akarere kaje kuhafungura kuko ibyo ari byo byose abantu bazaga baziyongera ndetse natwe dukora akazi ko gutwara abagenzi ku magare urumva ko tuzajya tubona abakiriya ndetse n’agasantere kacu karusheho gutera imbere.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akarere ka Gisagara kimwe na handi henshi mu Rwanda karimo amateka menshi abantu bakwiye kumenya, nko mu Twicarabami twa Nyaruteja ho mu murenge wa Nyanza, aho abami babiri bahuriye harimo uw’u Rwanda n’uw’u Burundi bakumvikana ko ntawe ugomba gutera undi, hari umusozi wa Makwazo aho hari umugabo witwaga Nyaruzi wigometse ku bwami bikarangira Umwami ahamutsinze, aha hose hakaba hagiye kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo bw’Akarere ka Gisagara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *