Kimenyi Yves na we yateye ivi asaba Miss Muyango kumubera umugore

Sangiza iyi nkuru

Umuzamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yateye ivi kuri iki cyumweru asaba umukunzi we Uwase Muyango ko yazamubera umugore.

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru aho wabereye muri Gasabo mu murenge wa Kinyinya muri Kagugu aho yamusabye kuzamubera umugore.

Uwase Muyango wagukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019(Miss Photogenic 2019) yabwiye Kimenyi Yves ati”yego”, yemera ko amwambika impeta ya fiançailles.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe, gusa birangira butabaye.

Kimenyi yateye ivi nyuma ya bagenzi be bakinana mu kipe y’igihugu barimo Jacques Tuyisenge na Nsabimana Aimable.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *