Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko iyo bahetse ibikapu mu mugongo bafatwa bagakubitwa n’inkeragutabara zitambaye imyenda y’akazi zikabakubita zikeka ko baba bari mu bacuruza ibiyobyabwenge. Aba babwiye Bwiza.com ko bakeka ko izi nkeragutabara zitambara imyenda iziranga mu rwego rwo gufata aba baturage baba bakekwaho kuba abanyabyaha. Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Mu cyumweru gishize iyo wanyuraga ku isoko rya Kimisagara uhetse igikapu, inkeragutabara zitambaye uniforme [impuzankano y’akazi] zaragufata zikagusaka ari nako zigukubita. Waba wihitira uri umugenzi ukabona umuntu araguhagaritse, waba ugisiganuza ugakubitwa inshyi.” Mugenzi we ati “ Si abahetse ibikapu gusa bakubiswe, harimo n’abari bafite amajerekani mu ntoki. Dukeka ko wari umukwabu wo kurwanya ibiyobyabwenge.” Undi mugabo utuye muri uyu murenge yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo cyabayeho ariko ngo ahanini kwari uguhashya abagenda bacuruza imyenda mu bikapu. Ngo ni ukurwanya ubucuruzi bw’akajagari. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Charles Havuguziga ku murongo wa telefoni yabwiye Bwiza.com ko amakuru y’abaturage bafashwe bagakubitwa atayazi, ko ahubwo hari abafatwa n’inkeragutabara kuko babangamira abacuruzi bemewe n’amategeko bakorera mu isoko rya Kimisagara.Ibintu avuga ko ubuyobozi budashobora kurebera. Ati “ Ndumva ibyo ntabizi [ibyo gukubitwa kw’abaturage]. Abafatirwa ku isoko rya Kimisagara, ni abazunguzayi si abaturage bigendera. Hari abantu banze gucururiza mu isoko, ahubwo bagakorera mu nkengero z’isoko. Muri ibyo bikapu, haba harimo ibicuruzwa byabo. Bafata ibicuruzwa bakabivana mu isoko, bakaza kubicururiza mu muhanda.” Gitifu Havuguziga avuga ko ibyo gufata abazunguzayi Kimisagara babikoze nyuma y’ugutakamba kw’abakorera mu isoko rya Kimisagara,bavugaga ko babangamiwe n’ubucuruzi bukorerwa hanze y’isoko. Ati “ Abari mu isoko ni bo bakompuleyininga [complaining] bavuga ko badashobora gucuruza kuko abantu bimuriye isoko mu muhanda. Ibyo ntitwabikunda.” Ku ngingo y’abavuga ko bakubiswe ati “ Oya, twebwe urumva tuba duhari, tubizi, tubibona.” Uyu muyobozi yasabye abaturage kureka gucururiza mu muhanda, bajye mu isoko nk’uko bisanzwe bakirinda gukorera mu kajagari. Umurenge wa Kimisagara ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge. Witegereje usanga ari umwe mu mirenge ituwe ku bucucike buri hejuru, bivuze urimo n’abaturage benshi bisaba uko ubuyobozi bukomeza kubareberera.
Yasabye Bwiza.com kuzahagera kugira ngo yibonere uko abacururiza mu muhanda baba bateje akajagari.

2 Responses
Kimisagara: Abaturage barataka gukubitwa n’inkeragutabara zambaye imyenda isanzwe
Rwose iyi nkuru ni impamo nanjye mperutse kuhaca nigiriye Nyabugogo mfite agakapu gato ngahetse mu mugongo abo basore batambaye ku buryo bugaragaza icyo bakora barampamagara ngo ninze bambwire umumotari wari ku ruhande narimpagazemo arambwira ati ziriya ni inkera gutabara nujyayo barakumena amatwi inshyi zabo nturazikira , bakomeje kunsimfura arambwira ati nutinda baraza kukwijyanira kandi barakujyana nabi ubwo nahise nurira moto bavuza induru bakomera nk’aho hari ikibaye tugenda anganirira urugomo abo basore basigaranye ndumirwa ,n’aho ibiyobyabwenge byo ntawabitwara ngo abanze kunyura Kimisagara kubyereka inkeragutabara mudufashe bari kurenganya abantu , abazunguzayi nabo barazwi kandi nabo bazi izo nkeragutabara kuko abozifata n’abazicika abenshi ni abazicika,n’aho guhagarika umuntu ugatangira guhondagura utanamubajije icyo ushaka kuri we turabyamaganye.