Kinshasa: Hateguwe indi myigaragambyo yo gusaba iyirukanwa rya Ambasaderi Karega

Sangiza iyi nkuru

Amashyirahamwe y’abaturage aharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nka Filimbi, Lucha, ECCHA n’ayandi, kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nzeri 2020 azongera kuramukira mu mihanda y’I Kinshasa asaba iyirukanwa rya Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere rivuga.

Aba bavuga ko ku itariki 04 Nzeri 2020, batangije igikorwa cyo mu mahoro cyo kwicara imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwamagana ibyo bise amagambo yo guhakana no kugoreka yatangajwe na Ambasaderi Karega ku bwicanyi bw’I Kasika mu 1998, basaba ko yakwirukanwa muri iki gihugu.

Itangazo ryasomwe na Nicoles Kavira, Umuhuzabikorwa w’abateguye iyi myigaragambyo riragira riti: “Intego ntiiragerwaho, turatangaza ko hateguwe urugendo rwo mu mahoro kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nzeri guhera saa yine.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga 7SUR7.CD ikomeza ivuga, iyi myigaragambyo izaba inafite intego yo gusaba ihagarikwa ry’iyicwa ry’Abanyekongo, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo, gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Mapping repport, binyuze mu gushing Urukiko Mpuzamahanga ku byaha byakorewe muri Congo no guhagarika iterabwoba bavuga ko rikomeje gushyirwa kuri Dr Denis Mukwege, wahawe igihembo cya Nobel cy’amahoro mu 2018.

Kanda hano hasi usome inkuru bisa

Ahabanza

Biteganyijwe ko iyi myigaragambyo yo mu mahoro izahera kuri rond-point ya Huilleries, muri Komine Lingwala, ikazasorezwa ku cyicaro cya minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gace ka Gombe, aho ubusabe bwabo buzashyikirizwa Minisitiri Marie Tumba Nzeza.

Ku rundi ruhande, aya mashyirahamwe aravuga ko yiyemeje kuzakora ibishoboka Ambasaderi Karega akirukanwa ku butaka bwa Congo, ndetse agahamagarira Abanyekongo bose kuyiyungaho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kinshasa: Hateguwe indi myigaragambyo yo gusaba iyirukanwa rya Ambasaderi Karega
    Mbona iki kibazo cya Mapping Report kizadukoraho sooner or later.

  2. Kinshasa: Hateguwe indi myigaragambyo yo gusaba iyirukanwa rya Ambasaderi Karega
    Mbona iki kibazo cya Mapping Report kizadukoraho sooner or later.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *