Kalév Mutond wahoze akuriye urwego rw’Ubutasi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ANR mu magambo ahinnye y’Igifaransa, ubushinjacyaha bwamenyesheje ko buri gukurikirana dosiye ye ku byaha bumushinja.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Umushinjacyaha Mukuru wa RDC, Bonheur Luntaka Madi yandikiye amenyesha Urwego rw’Ubutasi muri icyo gihugu, yavuze ko Kalév akurikiranyweho ibyaha byinshi birimo n’impfu z’abantu babiri.
Uyu mugabo uri mu bantu batinyitse muri RDC arashinjwa kandi ibyaha birimo n’iyicarubozo yakoreye abantu batandukanye, ndetse no gufungira ahantu hatemewe abantu mu gihe yari ku mwanya yahozeho w’umukuru w’ubutasi.
Amwe mu mazina y’abahitanwe na Kalév ari muri urwo rwandiko BWIZA ifitiye kopi ni nka Jean Claude Muyambo Kyassa ndetse na Cyrille Doee Mumpapa, bombi bivugwa ko amaraso yabo ari ku biganza bya Kalév Mutond .
Kuri iyi ngingo kandi, amakuru yakomeje gucicikana kuri uyu wa Gatatu ni uko amatsinda y’abasirikare kabuhariwe yiganjemo ay’abarinda Umukuru w’Igihugu, Félix Antoine Tshisékedi yaba aryamiye amajanja yiteguye guta muri yombi uwahoze akuriye igipolisi cya RDC, Gen. John Numbi wavuzwe cyane ku ruhare rwe mu iyicwa ry’uwahoze akuriye Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri RDC wa “La Voix Des Sans Voix”, Floribert Chebeya wishwe mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira uwa 13 Kamena mu 2010.
Dosiye ya Floribert Chebeya kandi inavugwamo kuburirwa irengero ry’uwahoze Ari umushoferi we Fidèle Bazana na we bivugwa ko yarigishijwe na John Numbi.
John Numbi Kandi kuva icyo gihe yahise ashyirwa mu majwi bikomeye n’imiryango idaharanira inyungu kuva icyo gihe nka Amnesty International, ndetse ibihugu by’ibihangange birimo u Bufaransa, Amerika, u Buholandi, u Bubiliji n’u Bwongereza
bikotsa igitutu Leta ya Joseph Kabila (wayoboye RDC kugeza mu 2019), bimusaba kumuta muri yombi ariko birananirana.
Biravugwa rero ko kuri uyu wa gatatu itariko 18 Gashyantare 2021 ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili hahurijwe abasirikare benshi bategereje indege ngo bajye guta muri yombi uyu mu Gen. Numbi, na we wari umeze nk’ukuboko kw’iburyo n’incuti y’akadasohoka ya Kabila.
Biravugwa kandi ko aho aherereye mu Mujyi wa Lubumbashi ari kumwe na Kabila ubwe, abasesengura ibintu bakemeza byanze bikunze Kabila atabura kwitambika itabwa muri yombi rye, cyane ko igihe yafatwa byaba intandaro yo Kwinjiza Kabila ubwe muri iyi dosiye.
Amakuru aturuka muri RDC avuga ko guhera mu minsi mike ishize, ingabo nyinshi ziturutse mu bigo bya gisirikare bikomeye nka Kibomango n’uduce twa Mbanza-Ngungu zitwaje intwaro ziremereye, zamaze kugota aho Gen. Numbi na Kabila baherereye muri Lubumbashi.
Uyu mugambi Kandi wo guta muri yombi ibi bishyitsi byahoze mu kwaha kwa Kabila uravugwa mu gihe Perezidansi ya RDC ngo yaba iri hafi gutangiza ibikorwa byo kwambura Kabila haherewe ku basirikare batari bake asigaranye biganjemo abarinda ikigwate cye giherereye mu nkengero za Kinshasa ahazwi, nka Kingakati Ranch.
Intureka ziri mucyo bamwe babona nko ‘kwigizayo Kabila n’abambari be’ kandi bikorwa na Tshisekedi si iza none kuko mu gihe kitarenze amezi 5 Tshisékedi amaze gusenya burundu ibirindiro by’ubutegetsi bwari bufitwe n’abashyigikiye Kabila, aho yahereye kuri Jeannine Mabunda wari ukuriye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, ndetse na Aléxis Tambwe Mwamba wari ukuriye Sena, bombi begujwe bakurikirana.
Muri urwo ruhererekane kandi na Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ikunkamba wari mu ruhande rwa Joseph Kabila yaregujwe.
Abakurikiranira ibintu hafi ibiri kubera muri iki gihugu bemeza ko niba nta gihindutse muri RDC, hashobora kwaduka intambara ikaze hagati y’abasirikare ba Leta n’ababogamiye kuri Kabila binavugwa ko abatari bake baba bagenda batoroka ibigo bya gisirikare harimo n’icya Kamina kivugwamo gutorokamo 400, n’ubwo igisirikare cy’igihugu cyabihakanye.
Itabwa muri yombi ry’aba bagabo uko ari 2 kandi, yaba Kalév Mutond cyangwa John Numbi ryaba risa n’irishyira akadomo ku mbaraga za Kabila, aho ibi bishobora guteza imyiryane nawe abona ko aka wa mugani ngo ‘imbeba irya umuhini yototera isuka’ bityo byibonekeza ko mu gihe uruhande rwa Kabila rwahuza imbaraga mu gushaka kwirwanaho, bishobora gutera itutumba ry’intambara zikaze zasiga iki gihugu mu kaga gakomeye.
Gusa ngo Félix Tshisekedi na we ntiyicaye ubusa kuko bivugwa ko ku wa 12 na 13 Gashyantare ubwo umujyanama we wihariye mu by’umutekano, Francois Beya n’intumwa yari ayoboye bagiraga uruzinduko i Kigali mu Rwanda, bagiranye ibiganiro n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF ndetse bamwe bemeza ko byaba ari uburyo bwo kwigwizaho amaboko kwa Tshisékedi yamugoboka mu gihe ibintu byamukomerana.
Tugarutse kuri Kalév Mutond ushakishwa n’ubushinjacyaha bukuru bwa RDC kandi, biravugwa ko uyu mugabo yaba yaragaragaye mu Bugande mu Mwaka wa 2020, ashinjwa gushaka gupanga urugamba n’abahoze mu mutwe wa M23 bahungiyeyo ngo ishyerezo bazahungabanye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bityo bareme umutwe w’inyeshyamba Mushya muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mugabo w’intasi kabuhariwe kandi azwiho kuba ari we Joseph Kabila yohereje i Kigali guhura na Perezida Kagame nyuma y’ibyavuye mu matora yo mu Kuboza 2019 bitavuzweho rumwe n’abari bahanganye na Kabila bemezaga ko yibiye amajwi Tshisékedi ngo azamurwaneho nagera ku butegetsi.
Muri icyo gihe, Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe wari uyobowe na Paul Kagame wemeje ko mu gihe cy’iminsi itatu wagombaga kohereza itsinda riyobowe na Perezida Kagame kujya Kinshasa kureba uko ibintu byari byifashe, bihinduka habura amasaha make.
Kalév Mutond rero bikavugwa ko ari we wakinnye iyi ikarita y’iburizwamo ry’ubwo butumwa, yanabaye intandaro idakuka kuri Tshisékedi cyane ko byashobokaga ko iryo tsinda ryari kuburizamo intsinzi ye itaravuzweho rumwe n’abari bahanganye nawe; ari bo Martin Fayulu wari ukuriye Urugaga LAMUKA.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV
David Eugène Marshall



4 Responses
Kinshasa: Icyoba ni cyose, uwari ukuriye ubutasi n’uw’igipolisi mu mazi abira
Iyi nkuru yandikanywe ubuhanga.
Kinshasa: Icyoba ni cyose, uwari ukuriye ubutasi n’uw’igipolisi mu mazi abira
Iyi nkuru yandikanywe ubuhanga.
Kinshasa: Icyoba ni cyose, uwari ukuriye ubutasi n’uw’igipolisi mu mazi abira
Iyi nkuru yandikanywe ubuhanga.
Kinshasa: Icyoba ni cyose, uwari ukuriye ubutasi n’uw’igipolisi mu mazi abira
Iyi nkuru yandikanywe ubuhanga.