Kirehe : Abafite uruhare mu gutesha abana ishuri baraburiwe baranihanangirizwa

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bufatanyije n’inzego z’umutekano kuwa kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2019,  batangiye igikorwa cyo gushakisha ababyeyi bafite abana bataye ishuri ndetse n’abakoresha abana imirimo ibatesha ishuri .

Abatuye mu Karere ka Kirehe bavuga ko hatangiye gushakishwa ababyeyi n’abakoresha abana bari kigero cyo kwiga ndetse bakaba bamwe bajyanwa mu buyobozi bakihanangirizwa n’ubuyobozi.

JKO Bavuga ko icyo gikorwa kizatuma abana badata ishuri ariko bagasaba ko ababyeyi bagomba gukurikirana  imyigire y’abana babo .

Umuturage utuye mu Murenge wa Gahara avuga ko ababyeyi batubahiriza inshingano zabo ndetse n’amakimbirane mu muryango aribyo bitera abana guta ishuri .

Capture
Abana bata ishuri bakirirwa mu kazi katabagenewe

Agira ati “Hari abana usanga barananiranye ugasanga batoroka ababyeyi babo bakajya gukora imirimo yo mu rugo ariko usanga ababyeyi bamwe barataye inshingano zo kurera kubera imyumvire yabo kuko hari umubyeyi usanga abwira umwana ngo ariga bizamumarire iki ibyo bigatuma abana badakunda kwiga ,icyo twasaba ubuyobozi nuko bakomeza ingamba batangiye bagakomeza gukurikirana abana n’ababyeyi babo kandi bagakomeza kwigisha imiryango kwirinda amakimbirane kuko agira ingaruka ku bana bata amashuri bakajya gukorera amafaranga,|”

Umuturage wo mu Murenge wa Mpanga yabwiye Bwiza.com ko no mu murenge wabo hari abana basiba ishuri bakajya kuragira amatungo akemeza ko abana basiba ishuri ubuyobozi bwajya buhana ababyeyi babo.

Yagize ati “ababyeyi bagira uruhare rukomeye mu gutuma abana bata ishuri hari abatuma basiba kwiga babohereje kuragira amatungo hari ababakoresha imirimo ituma abana batabasha kwiga ,ababyeyi baradohotse ku nshingano zo kwita ku bana babo ariko ubwo ubuyobozi bwahihagurukiye twizera ko nibahana ababyeyi batazongera guta inshingano zo kurera abana babo ariko abakoresha abo bana nabo bazakurikiranwe bahanwe .”

gjk
Abana bataye ishuri n’ababyeyi babo bafatiwe mu gikorwa cyo gushakishwa kizamara icyumweru

Mukandarikanguye Gerardine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, yemeza ko bahagurukiye ababayeyi abatuma abana bata ishuri ,anavuga ko abana bakoreshwaga imirimo ibabuza kwiga bazayikurwamo bagasubira kwiga ,ababyeyi b’abana bajyanwa mu buyobozi bakagirwa inama bakamenyeshwa ko hari ibihano biteganyijwe ababyeyi babuza abana kwiga kuko bibangamira ireme ry’uburezi .Ibibazo bituma abana bata ishuri birimo amakimbirane avuga ko ubuyobozi bw’akarere bugiye kubikurukirana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe  butangaza ko abana 1780 bo mu mashuri abanza na 303 bo mu mashuri yisumbuye  bataye ishuri umwaka ushize barigaga,abamaze kugarurwa ni 1552 biga mu mashuri abanza bigana na 87% na 278 biga mu mashuri yisumbuye bangana 92% abasigaye bagishakishwa ni 228 bo mu mashuri abanza na 25 biga mu mashuri yisumbuye  . muri iyi gahunda izamara icyumweru habonetse abana 64 bagomba gusubizwa kwiga .

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

  1. Kirehe : Abafite uruhare mu gutesha abana ishuri baraburiwe baranihanangirizwa
    Simba Kirehe ariko niho ntuye , nanarahakoze hafi mu karere kose kuko mu mirenge 12 ikagize 11 yose nayikozemo impamvu nyamukru ituma abana bata amashuri ni ugushakisha udufaranga kuko ababatuma kwahira ubwatsi bw’inka babaha 6000frws/ ku kwezi kuri buri mwana abaca amakara za Mpanga bahabwa 15000 frws / ku cyocyezo kimwe cy’amakara kivuyemo imifuko nka 70, abandi bajya kuroba amafi aho bahabwa agezra kuri 600frws / 1 kg abandi mu kazi ko murugo aho bigoye kumenya ayo bahembwa kuko biterwa n’ubwumvikane bagiranye na ba shebuja na banyirabuja ,jye nsanga guhana abayeyi usize abayobozi bidahagije kuko kuva mu mudugudu ,mu kagari kugeza no mu murenge nta we uba adafite amakuru kuri ibyo ariko ugasanga bigize ba ntibindeba , ndibuka umubyeyi wigeze gutuka SEDO w’Akagari amubajije impamvu yakuye abana mu ishuri aramusubiza ngo niba abafitiye impuhwe ziruta izo abafitiye azaze abijyanire,hari n’aho twateguraga gukora recouvrement mu midugudu runaka gitifu w’akagari yabimenyesha mudugudu cyangwa inkeragutabara zikarara zibaburiye bakihungira so,izongamba mwafashe ni nziza ariko kugirango bitange umusaruro nimuhane n’abo bayobozi niho bazabigira ibyabo.

  2. Kirehe : Abafite uruhare mu gutesha abana ishuri baraburiwe baranihanangirizwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *