Bwiza

Kirehe: Abarwanashyaka ba Green Party baravuga ko bagihutazwa bazira kutaba muri FPR

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Ku Cyumweru, 8 Ugushyingo 2026 saa 16:56
Kirehe: Abarwanashyaka ba Green Party baravuga ko bagihutazwa bazira kutaba muri FPR

208854

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagifite imyumvire ko iri shyaka ritemewe, bigatuma bamwe muri bo bahura n’itotezwa ndetse n’imbogamizi mu bikorwa bitandukanye.

Ibi babitangaje ku Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2026, ubwo Green Party yakoreraga mu Karere ka Kirehe inama n’amahugurwa byahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere.

Bamwe mu barwanashyaka baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakibabaza impamvu bambaye imyambaro ya Green Party, ndetse bamwe bakababwira ko iri shyaka ritemewe gukorera mu Rwanda.

Umwe mu barwanashyaka yavuze ko ubwo yari agitangira kwambara imyambaro ya Green Party, hari umuntu bahuye mu Mudugudu wamubwiye ko ashobora gufungwa kubera kuba umurwanashyaka w’iri shyaka.

Ati: “Nanjye ngitangira kwambara uyu mwambaro wa Green Party byambayeho. Nageze mu Mudugudu mpuye n’umuntu arirahira ati ‘yampaye inka baragufunga!’ Ati ‘uwo mwambaro wambaye wawukuye hehe?’ Naravuze nti ‘uyu mwambaro nambaye ni uwa Green Party, ndi umurwanashyaka wa Green Party.’ Arambwira ati ‘none se iyo Green Party iremewe?’ Naramubwiye nti ‘iremewe, dufite abayobozi baduhagarariye ku rwego rw’igihugu.’ Yarakomeje arambwira ati ‘nyamara bazagufunga.’”

Uyu murwanashyaka yavuze ko nyuma y’iminsi yongeye guhura n’undi muntu wari ku Kagari, na we akamubaza aho yakuye imyambaro ya Green Party.

Ati: “Hashize iminsi wa mupira ndongera ndawambara njya ku isantere, umuntu umwe wari ku Kagari arandembuza arambaza ati ‘uwo mwambaro wawukuye he?’ Ndamusobanurira, ndamubwira nti ‘tujya tujya kuri Sun City.’ Arambwira ati ‘bazabafungirayo.’ Ndamusubiza nti ‘reka da, ahubwo tuba tunafite na Polisi iturinze.’ Ndamubwira nti ntabwo bazadufunga kuko ishyaka ryacu riremewe.”

Yavuze ko imyumvire nk’iyo ituma bamwe mu bayobozi bashobora guhohotera abarwanashyaka ba Green Party, ndetse n’abaturage ntibasobanukirwe ko iri shyaka ryemewe.

Ati: “Kuba batabyumva, abayobozi bamwe bagashaka kuduhohotera bavuga ngo ishyaka ryacu ntiryemewe, bibaho. Abaturage bo ntibanabyumva.”

Uyu murwanashyaka kandi yavuze ko hari igihe inzego z’ibanze zikumira abaturage, bigatuma batitabira ibikorwa bya Green Party.

Undi murwanashyaka yavuze ko kuba ari umwe mu bagize Green Party bituma hari serivisi asaba ku nzego z’ibanze ariko akabwirwa ko agomba kubanza kuzuza ibindi bisabwa.

Ati: “Hariya iwacu muri karitsiye barantinya, bazi ko nta kintu na kimwe cya FPR-Inkotanyi ngendana na cyo. Nk’iyo ngiye kwaka serivisi ku Kagari ni ukumbwira bati ‘zana urupapuro rw’umuganda, urw’irondarondo rw’uko wishyura irondo’, nkababwira nti ‘rero mbasha kuritangira mu SIBO, umuganda na wo ndawukora’, bakambwira ko ngomba gutaha nkazagaruka.”

Uyu murwanashyaka yatanze urugero rw’ibyamubayeho mu 2025, ubwo yajyaga kwihinduza icyiciro cya Mutuelle de Santé, ariko akabwirwa ko atemerewe iyo serivisi kuko atari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi.

Aba barwanashyaka basabye ubuyobozi bwa Green Party kubakorera ubuvugizi, kugira ngo hatagira umuntu ubabuza cyangwa ubatambika mu bikorwa by’ishyaka ryabo.

Muyoboke arasaba MINALOC kugeza ubutumwa ku nzego z’ibanze

Umuyobozi wa Green Party mu Ntara y’Iburasirazuba, Dr. Muyoboke Samuel, yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikwiye kugeza ku bayobozi b’inzego z’ibanze ubutumwa bw’uko hari amashyaka menshi yemewe kandi yemerewe gukorera mu Rwanda.

Ati: “Ubutumwa twagenera urwego rwa hafi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibifite mu nshingano, ni uko yatambutsa ubutumwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze ko hari amashyaka yandi yemewe kandi yemerewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko abarwanashyaka b’amashyaka atandukanye bakwiye guhabwa serivisi nk’abandi Banyarwanda, aho guhabwa serivisi hashingiwe ku ishyaka babarizwamo.

Ati: “Abari muri ayo mashyaka bakajya bahabwa serivisi nk’Abanyarwanda muri rusange, aho guhabwa serivisi nk’abantu babarizwa mu ishyaka runaka.”

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.