Kirehe: Abatishoboye baratabariza imodoka baguze mu ngoboka, ikaribwa n'umurenge

Sangiza iyi nkuru

Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mahama baratabariza imodoka yabo yaburiwe irengero yaraguzwe mu mafaranga y’ingoboka bahabwaga ariko kuva bayigura bakaba batakiyica iryera yewe ko nta n’umusaruro wayo bigeze babona na rimwe.
Aba baturage bavuga ko guhera mu mwaka wa 1999, abayobozi babo bo muri VUP baje bakabasaba gutanga umusanzu wo kugura imodoka yazabafasha kubaho neza, buri muturage akaba yaratangaga amafaranga asaga ibihumbi 90.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basaza n’abakecuru bageze mu za bukuru bagenerwaga amafaranga y’ingoboka, bavuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Fuso bayibonye igurwa ikaba yari yatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 11 z’amafaranga y’u Rwanda. bavuga ko umukozi wo muri VUP witwa Claudine ari we waje akabasaba ayo mafaranga ariko bakaba nta musaruro wayo babonye.
Umwe mu baturage waganiriye na radio Izuba dukesha iyi nkuru yagize ati”ubundi dusa n’abayiguze ku gahato kuko twese ntitwumvaga icyo ije kutumarira. Claudine yarazaga akadutegeka ngo dutange umusanzu tukawutanga.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko nyuma yo kurimurikirwa batongeye kuyica iryera banagerageza kubaza irengero ryayo bakabuka inabi.
Undi muturage yagize ati”ubu nta gatungo dufite mu rugo, nta n’ikindi kintu kidusayidira dufitemu rugo. turasaba rwose mutvugire kuko tubayeho nabi kandi bitari ngombwa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bavuga ko ibi byatumye bahura n’ingaruka z’ubukene bukabije kuko ayo mafaranga nta n’itungo baguzemo ngo ubu ribe riri kubafasha mu mibereho kandi barababeshyaga ko iyo modoka ije kubakemurira utubazo no mu gihe bazaba batakibona ayo mafaranga y’ingoboka.
Bakomeza bavuga ko inzego zibishinzwe zabakurikiranira iki kibazo bakamenya iherezo ryayo. Banavuga ko iyo babazaga iby’irengero ry’imodoka yabo itarigeze ibaha umusaruro na rimwe, aba bayobozi babatukaga bakenda no kubakubita.
Aba baturage bavuga ko mu banyereje umutungo wabo harimo uwitwa Claudine wayoboraga VUP mu murenge wa Mahama ndetse n’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge witwa Karambizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa kuri ubu uri ku buyobozi bw’uyu murenge wa Mahama Hakizamungu Adelte avuga ko iki kibazo cy’abasaza n’abakecuru bari bibumbiye mu itsinda “Akabando k’abasaza” kizwi mu nzego z’ubuyobozi ndetse ko abanyereje iyi modoka batangiye gukurikiranwa.
Yagize ati” ababigizemo uruhare ubu bari mu nzego z’ubutabera bakurikiranyweho kunyereza iyo modoka y’abaturage ubu natwe turacyategereje imyanzuro y’uburabera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingoboka ni amafaranga agenerwa abatishoboye biganjemo abasaza n’abakecuru bageze mu zabukuru, bakayahabwa ngo abafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *