Kirehe: Hari abashinja Pasiteri Ruzihitiramo kubatuburira bakamuha Frw akikorera ubukwe

Sangiza iyi nkuru

Hari abaturage bo mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe bashinja pasiteri Ruzihitiramo Evariste wo mu Itorero Inkuru Nziza kubaka amafaranga 53, 000 buri umwe, kugira ngo biyandikishe mu mushinga wa compassion international umaze imyaka irenga wifuzwa n’abashumba b’itorero, Paruwasi ya Mugogo gusa ngo ntibikunde ahubwo akayikoresherezamo ubukwe.

Abaturage baganiriye na BWIZA bavuga ko Pasiteri Ruzihitiramo Evariste mu mwaka wa 2019 yababwiye ko umushinga wigeze kwifuzwa kuzanwa n’itotero ayobora ko ugiye gutangirwa ndetse ko ashobora kubaha umwanya akabandika abana babo bakazafashwa n’umushinga wa Compassion international .

Umubyeyi utuye mu kagari ka Murehe ni umwe mu baturage bahaye Pasiteri Ruzihitiramo amafaranga avuga ko yabizezaga ko umushinga ugiye gutangirwa vuba ariko imyaka itatu ishize udutangiye.

Uyu muturage ati” Umushumba w’itorero Inkuru nziza yatubwiye ko agiye kutuzanira umushinga wa Compasiyo atubwira ko kugira ngo abana bajye mu mushinga,Ngo tugomba kumuha amafaranga ,ndi mu bantu bamuhaye amafaranga 2019.Yaratubwiraga Ngo umushinga uraje twakodeshaga imirima tugurisha ihene turayatanga aduha gitansi ,impungenge dufite nuko hari amakuru twumvise ko nta mushinga twabona kuko hari undi watangiye ku itotero rya ADEPR riri mu kagari kacu kandi barawuhawe nyuma Kandi yaratubwiraga ko mu kwezi kumwe bazaba bafotoye abana .”

Undi muturage uvuga ko batanze amafaranga 2013 bababwira ko bagiye gushyira abana babo muri compassion international asanga barabeshywe umushinga agasaba ko basubizwa amafaranga yabo.

Agira ati”Abashumba bo mu itorero Inkuru nziza baratubwiye ngo dutange amafaranga ibihumbi 53,000 turayatanga ariko kugeza ubu ntabwo umushinga watangiye tukaba dusaba ko twasubizwa amafaranga yacu.”

Uyu muturage anavuga ko Pasiteri Ruzihitiramo yitwaje umushinga akabeshya abaturage ko bagiye kubazanira umushinga nyamara akayakoresha mu nyungu ze.

Akomeza agira ati ” Muri 2019 umupasiteri uyobora itorero Inkuru nziza yaradutangaje kuko yinyuriye ku ruhande twumva ko hari abantu yagiye yaka amafaranga yayashyize mu mufuka we kuko yari afite ubukwe n’ibindi bibazo niyo yakoresheje , twabigejeje kuri gitifu aravuga ngo mureke dusenge umushinga uzaza,ariko nyuma twumva abo bayamuhaye 2019 yagiye yegera buri muntu ku giti cye akamubwira ngo bakorane inyandiko azagende abishyura gake,turasaba ko badusubiza amafaranga yacu twamaze kumenya ko nta mushinga tuzabona ahubwo ari ubwesikoro badukoreye .”

Pasiteri Ruzihitiramo Evariste yemeza ko covid19 ariyo yabaye intandaro yo kudahabwa umushinga ndetse akavuga ko amafaranga yatse abaturage yakoresheje mu kubaka amashuri ko nta Gahunda yo kuyabasubiza ihari.

Yagize ati” Ntabwo bategereje ngo amaso ahere mu kirere igisa nkaho cyabidindije ni Corona, babigejeje ku kagari ndabasobanurira ndababwira nti nyamuneka mureke dusenge Imana turebe ko corana yagaba ya imisonga hanyuma igisubizo kikaboneka,dufite abavugizi babikurikirana umunsi ku munsi.”

Pasteur Ruzihitiramo Evariste anavuga ko amafaranga yakiriye ntayo yakoresheje mu nyungu ze ahubwo ko yayubakishije amashuri. Agira ati” Hari bake batanze amafaranga kuko amashuri yari ashaje twarayasanuye ,twaguze imicanga tugura amasima, twakoze inama ari abantu barenga 80 amafaranga twarayakoresheje amashuri yasanwe arahari nibareke dutegereje ko uturere tugenderanira tuzakomeze ubuvugizi.”

Mukandarikanguye Gerardine, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye BWIZA ko icyo kibazo bagiye kubikurikirana ko bitari bikwiye kwaka abaturage amafaranga Kandi umushinga wa Compassion international ufasha abaturage batishoboye.

Visi-Menya ati ” Ntabwo aribyo kwaka umuturage 53,000 umuntu uvuga ko ugiye gufasha kuko akennye,ni ubwambere tucyumvise. Ntabwo bigeze bakitugezaho kandi mpora muri Gahara,icya kabiri abaturage bajye bagisha inama ubuyobozi mbere yo guyanga amafaranga,aho kwitabaza ubuyobozi baramaze kuyatanga bananiwe no kubona uko bayagaruza,nubwo tugiye kubikurikirana niba bafite ibimenyetso by’uko batanze ayo mafaranga babitangira ikirego hanyuma natwe turabikurikirana tumenye ishingiro ryabyo.”

Abaturage batanze amafaranga ngo bandikwemo mu mushinga ufasha ababishoboye barenga 200 buri wese yatangaga 53,000 nyuma bongeye gutanga andi 3,000 buri muntu aba mbere bayatanze 2013, gitansi zazahabwa abaturage ziriho kashe y’itorero Inkuru nziza.

Umushinga wa Compassion international ubusanzwe ufasha abana bo muryango itishoboye ariko abenshi mubanditswe batanze ayo mafarangani abishoboye harimo n’abarimu .

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kirehe: Hari abashinja Pasiteri Ruzihitiramo kubatuburira bakamuha Frw akikorera ubukwe
    inkuru zanyu ndazikinda, kandi umusomyi aryoherwa n’imivugire n’imyandikire y’inyajwi, ingombajwi, ibihekane n’utwatuzo ( ikiboneza mvugo), bityo ababishinzwe muge mubanza mubikosorore, kuko iyi nkuru irimo amakosa menshi mu myandikire. murakoze.

  2. Kirehe: Hari abashinja Pasiteri Ruzihitiramo kubatuburira bakamuha Frw akikorera ubukwe
    inkuru zanyu ndazikinda, kandi umusomyi aryoherwa n’imivugire n’imyandikire y’inyajwi, ingombajwi, ibihekane n’utwatuzo ( ikiboneza mvugo), bityo ababishinzwe muge mubanza mubikosorore, kuko iyi nkuru irimo amakosa menshi mu myandikire. murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *