Abantu barindwi bo mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, batorotse aho bakorera imyitozo ya gisirikare ku Mudugudu wa Runyonza muri Komini n’Intara ya Kirundo (mu majyaruguru y’ Burundi). Nk’uko bagenzi babo babitangaje, ngo bagize ubwoba ubwo bamenyaga ko bagiye koherezwa gufasha izindi Mbonerakure zifasha Ingabo z’Abarundi kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa Red Tabara ukorera mu bibaya n’imisozi miremire bya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Bamwe bemeza ko bafunzwe n’urwego rw’iperereza mu gihe abandi bavuga ko bishwe.
Bivugwa ko Imbonerakure zigera mu ijana zimaze iminsi mu myitozo ya gisirikare zihabwa n’abapolisi n’abandi bahoze mu gisirikare bo muri CNDD-FDD.
Urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi ruva mu makomine yose ya Kirundo kandi rugateranira ku Mudugudu wa Runyonza aho ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi ku rwego rwa komini biherereye.
Amakuru agera kuri SOSMediasBurundi, dukesha iyi nkuru, avuga ko iyo myitozo ahanini igizwe no kwiga gukoresha imbunda no kwiga amayeri ya gisirikare. Bakora kandi siporo nka saa kumi n’imwe buri mu gitondo.
“Ni ukwitegura gushyigikira bagenzi bacu bari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashaka inyeshyamba za Red Tabara. Bamwe mu Mbonerakure bahunze imyitozo babwiwe ubutumwa. Batinyaga kujya gupfa ku rugamba, ”ibi bikaba byaravuzwe n’umwe mu begereye Imbonerakure.
Abagera mu icumi ngo nibo batorotse imyitozo. Bivugwa ko barimo gushakishwa n’urwego rw’ubutasi mu ntara.
Barindwi muri bo ariko, ngo baba barabonetse. Bamwe bemeza ko bajyanywe n’ukuriye urwego rw’iperereza mu ntara mu “cyumba ngororamuco cy’ishami rye”.
Abandi bemeza ko bishwe. Kuva ku wa Gatatu ushize nibwo baheruka gutanga ikimenyetso cy’ubuzima.
Imbonerakure ziri mu myitozo ariko hagati aho ngo zigomba kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mpera z’iki cyumweru.
Kuva mu mpera z’Ukuboza 2021, sosiyete sivile, abayobozi b’ibanze n’abaturage bemeje ko hari abasirikare b’Abarundi ndetse n’abafatanyabikorwa babo ku butaka bwa Congo kugira ngo barwanye inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro witwa Red Tabara, ariko minisitiri w’ingabo w’u Burundi avuga ko ari ibihuha mu gihe FARDC ihitamo guceceka.



2 Responses
Kirundo: Imbonerakure 7 zacitse imyitozo nyuma yo kumenya ubutumwa buzitegereje
Ubwo se ubundi bamaze iki niba batinya kurwanira igihugu cyabo? Nari ngizengo nibura muravuga ko biyunze niyo tabara? Ibigwari bitinya ntacyo biba bimaze.
Kirundo: Imbonerakure 7 zacitse imyitozo nyuma yo kumenya ubutumwa buzitegereje
Ubwo se ubundi bamaze iki niba batinya kurwanira igihugu cyabo? Nari ngizengo nibura muravuga ko biyunze niyo tabara? Ibigwari bitinya ntacyo biba bimaze.