Abacuruzi babarirwa muri 200 bakorera i Kisoro muri Uganda, baratakambira Perezida Paul Kagame bamusaba kugirira impuhwe mugenzi wabo witwa Kibyeyi Valence ufungiye mu Rwanda, agafungurwa.
Uyu Kibyeyi amaze igihe afungiye mu Rwanda azira kunyereza imisoro.
Muri Mutarama 2021 ni bwo uyu mugabo wakoreraga ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kunyereza imisoro y’abarirwa muri Frw miliyari 10.4.
Itabwa muri yombi rye ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko yari “akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro.”
Kibyeyi mu busanzwe yari azwi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, aho yakuraga ibicuruzwa hanze y’u Rwanda nko mu Bushinwa, ubundi akabiranguza abandi babikeneye imbere mu gihugu.
Muri 2021 ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko yari afite ibigo bibiri by’ubucuruzi byanditse mu mazina ye kuva mu 2016, aribyo Manual Trading Ltd na Imani textile Ltd ariko hakaba hari ibindi bigera kuri bitandatu yari yaragiye afunguza mu mazina y’abandi bantu barimo n’abakozi be bo mu rugo ndetse n’abakarani bamukoreraga.
Kibyeyi yatawe muri yombi mu gihe yari yarakunze kuvugwa mu buriganya bw’imisoro, kugeza n’aho mu Ukwakira 2020 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyafatiriye ibicuruzwa bye ku bwo kutishyura imisoro.
Icyo gihe RRA yafatiriye amabaro y’ibitenge bye 585 byakorewe mu Bushinwa byavugwaga ko afite agaciro ka Frw miliyari 4.312.
Kuri ubu abacuruzi b’i Kisoro bamaze kugeza ubusabe ku muhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, bamusaba ko yagirana imishyikirano na Perezida Paul Kagame uriya mucuruzi kugeza ubu utaraburanishwa agafungurwa.
Ni ubusabe boherereje Gen Muhoozi babunyujije muri Nuwagira Michael Kaguta uzwi nka ‘Toyota’ usanzwe ari murumuna wa Perezida Museveni, ubwo mu minsi ishize yari i Kisoro mu bikorwa bya “MK Project” ifatwa nk’umushinga utegurira Gen Muhoozi kuzasimbura se ku butegetsi.
Abacuruzi b’i Kisoro ndetse n’abayobozi barangajwe imbere n’Umuyobozi w’akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, basabye Toyota ko yabasabira Gen Muhoozi kureba uko yaganira na Perezida Kagame Kibyeyi agafungurwa.
Aba bavuga ko ifungwa ry’uriya mugenzi wabo ritagize ingaruka gusa ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, ko ahubwo rinahonyora uburenganzira bwe.
Ni nyuma y’uko ngo mu minsi ishize yapfushije umugore we bikaba ngombwa ko ashyingurwa adahari.
Mu nyandiko iriho imikino y’abantu barenga 200 ndetse na numĂ©ro zabo z’indangamuntu, bariya bacuruzi bavuze ko biteguye gutanga umusanzu wose wasabwa ariko Kibyeyi akarekurwa.
Bunzemo bati: “Mu gihe twizera ko ubutabera bw’u Rwanda butabera, ku rundi ruhande twumva abateguye ibirego bataragaragaje ishusho nyayo y’ikibazo, ibyateje isura idahura n’ukuri kuriho. Turasaba Perezida Paul Kagame ko mu mpuhwe ze, yagirira impuhwe abana ba Kibyeyi umaze imyaka irenga ibiri muri gereza.”
Umuyobozi wa Kisoro avuga ko kuri ubu yamaze no kumenyesha ikibazo cy’umucuruzi Kibyeyi Perezidansi ya Uganda ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, kugira ngo harebwe niba haboneka ubufasha bwo kumufunguza.


