Bwiza
ads

Kisoro: Umucuruzi Nteziyaremye n’umugore we bishwe barashwe

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 18 Ukwakira 2026 saa 06:33
Iminota 1 yo gusoma
Kisoro: Umucuruzi Nteziyaremye n’umugore we bishwe barashwe

Umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kisoro, mu burengerazuba bwa Uganda witwa Africano Nteziyaremye n’umugore we barashwe n’abicanyi batamenyekanye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, itariki ya 18 Ukwakira 2026, barabica.

Nteziyaremye, wakoraga ubucuruzi bukomeye ahateganye n’ahakorera Baby Coach ahazwi nka Mosque Road mu Mujyi wa Kisoro, bivugwa ko yari asubiye mu rugo ari kumwe n’umugore we nyuma yo kuva aho bakorera igihe baraswaga.

Abashakanye barashwe iminota mike nyuma ya saa sita z'ijoro ku irembo ry’iwabo mu Mudugudu wa Zindiro, mu gice cy’Amajyaruguru, mu Mujyi wa Kisoro, ubwo bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota pickup.

Nk’uko amakuru abanza abitangaza, ngo aba bagabye igitero ngo bagendaga kuri moto mbere yo kurasa ku modoka y’abashakanye bageze ku irembo ryabo.

Polisi yari itaragira icyo itangaza ku mugaragaro ku byabaye igihe iyi nkuru yashyirwaga hanze n’urubuga thelens.co.ug tuyikesha.

Impamvu yaba iri inyuma y’ubu bwicanyi ndetse n’imyirondoro y’ababuri inyuma ntibiramenyekana.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.