Kizito Mihigo avuga ko nta siri yaciriwe ry’uko agiye kubabarirwa na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Kizito Mihigo atangaza ko yatunguwe ubwo yumvaga mu makuru ko yagiriwe imbabazi n’umukuru w’igihugu agafungurwa, mbere na mbere arashima Imana yamukuye muri gereza ndetse na Perezida Kagame.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo hasohowe itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, yari iyobowe na Perezida Kagame. Ririmo ko Kizito Mihigo, Ingabire Victoire n’izindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri zafunguwe.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, kizito avuga ko yasabye imbabazi kenshi, agashima Imana ko yumvise ugutakamba kwe, ko atigeze ahagarika ubujurire bwe ku bw’uko yamenye ko yababariwe.

Aati “nahisemo kureka urubanza ngira ngo nkomeza ntakambe nsaba imbabazi umukuru w’igihugu, nabyumvise mu makuru ya radiyo Rwanda,…oya oya, nta by’isiri kuko njye nasabye imbabazi, nanditse inshuro nyinshi nsaba imbabazi umukuru w’igihugu ntakamba, kandi numvaga nizeye ntashidikanya ko umukuru w’igihugu, nk’umubyeyi ufite ubumuntu azumva ugutakamba kwanjye kandi ndabona ariko byagenze”.

Akomeza avuga ko no kuba yaragaragazaga ko yasubiye mu murongo, nabyo byamuhaga icyizere ko azababarirwa, ubu ngo akaba adashishikajwe na politiki, ahubwo ko icyo agamije ari ugukorera igihugu. Ati “icyifuzo cyanjye mu buzima bwanjye ntabwo ari ukuba umunyapolitiki, ambition mfite ni iyo kugirira igihugu akamaro”.

Kizito avuga ko kureka umuziki atabibasha, ko ari ibimuri mu maraso kandi ko indirimbo ze zizakomeza kuba iz’ubutumwa bwiza ku Banyarwanda, ati “ikintu cyose cy’impano ni ikintu umuntu atakwikuramo, kuririmba no guhimba indirimbo zisingiza Imana ni ibintu ntashobora kureka kuko ni n’ibintu bimpa umunezero.

Kizito muhigo ubu umaze iminsi ibiri hanze,  yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu mwaka wa 2015.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *