Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020, hazindutse amakuru avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ashobora kuba yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bikekwa ko yashakaga gutoroka.
Urwego [cyangwa inzego z’umutekano] rwamufashe ntabwo rwigeze rutangazwa, cyane ko byavugwaga ko aya makuru ataremezwa.
Kizito Mihigo ngo yafashwe ashaka gutorokera mu Burundi, impamvu yabyo na yo ntirajya ahagaragara nk’uko aya makuru akomeje gucicikana avuga.
Bwiza.com tumaze kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, CP John Bosco Kabera, atubwira ko iby’aya makuru ntabyo aramenya.
CP Kabera ati: “Ayo makuru ntayo ndamenya.”
Ku murongo wa telefone [niba ari wo agikoresha], Bwiza.com yahamagaye Kizito Mihigo, nimero ye ntiyacamo. Tumwandikiye ubutumwa bugufi kugira ngo atubwira impamo kuri aya makuru amuvugwaho, ubu turacyategereje ko adusubiza.
Amakuru dukesha Radio Ijwi ry’Amerika ivuga ko yagerageje kuvugana n’umuturage uri mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru Kizito Mihigo bivugwa ko yafatiwemo, ati: “Kizito bamubonye aryamye mu gashyamba, ari impande y’umupaka, hari hasigaye iminota hagati y’itanu n’10 ngo yambuke umupaka. Mbonye afatwa n’abasirikare, yicaye munsi y’aho turi gukorera. Ngo yashatse no gutanga 300,000 rwf ngo abantu bamwambutse, baranga, bahamagara abasirikare. Ubu tuvugana arinzwe n’abasirikare n’abapolisi.”
Aya makuru aramutse abaye impamo, bwaba ari ubwa kabiri uyu muhanzi atawe muri yombi. Ubwa mbere ni mu 2014, ubwo byatangazwaga ko yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi. Mu 2015 ni bwo Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibi byaha. Ku wa gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2018, Kizito Mihigo n’abandi bagororwa 2139 bari bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika tariki ya 13 Nzeri 2018, barafunguwe.
Kuva yafungurwa, Kizito Mihigo yari afite uburenganzira nk’ubw’undi mwenegihugu wese, gusa akagira umwihariko wo kutajya mu mahanga nk’uko bigenda no ku bandi barimo Ingabire Victoire bafunguriwe rimwe. Kwambuka ajya mu mahanga, byaba binyuranyije n’uburenganzira Kizito Mihigo ahabwa n’urukiko.
Kizito Mihigo niba yafashwe koko ashaka kwambuka, yaba yari agiye gukora iki mu Burundi? Ibyibazwa kuri aya makuru biramenyekana, inzego zibishinzwe nizibyemeza cyangwa zikabihakana.

48 Responses
Kizito Mihigo ngo yaba yafashwe agerageza gutotoka
Bibaye ari byo koko, Kizito yaba ari umugome cyane!!! Ubuse yari agiye gukora iki mu gihugu cy’abanzi ,aho abaturage bacyo n’uwitwa umukuru wacyo birirwa bakoronga Abanyarwanda kweli”??????

Yaze icyi niracky

Isaac urarengereye ugerekaho no kwerekana
igisa na double genocide
ibyo byose birerekana imyumvire yawe kuko ibyo uvuze ngo habyarimana iyo adapfa genocide ntiyari kuba iki ni ikibazo kuko nta genocide iba itateguwe. imvururu zica abantu zitwa guerre civile aho abantu basubiranamo hakajyamo nuruhare rwabitwaje intwaro
naho ibya kizito urengera ntago ari injiji akora ibyazi nareke namategeko akore ibyo akazi kayo.

Kizito yikuye amata mukanwa

Kizito Mihigo ngo yaba yafashwe agerageza gutoroka
Nikivume ! Kandi ni umugome cyane!

nta wamenya

Nukuri iyi n,inkuru ibabaje kuko kizito sinzi ibye rwose n,impamvu imutera gukora ibi, gusa ubwo iyo nkuru niba impamo biraba ari agahomamunwa mudutangarize imyanzuro ivamo. murakoze

Ashoborakuba Yaragiye kuhasohorera indirimbo mukurikirane amakuru muyaduhe gs byaba bibabajepe yongeye agafungwa

Niba baramubabariye kucyi adahabwa uburenganzira nkubwabandi baturajye bwo gukora ibyashaka. Kucyi bamuziricyira murwanda nkihene

Uvuze ibyutazi kbs
Ntabwe
Ngokumuzirika nkihe
Ihene yavuye ikigali ijya kurisha nyarugu???????
????????????? Nabibazwe
Abiryizwe.

Arkx kubera iki inyo bamubuza arengaho akabiko gusa ntawamwnya

KIZITO ni Terrosist Kandi nta Torero yajyanywemo ngo ahinduke. Ni kakantu ka Akabaye Icwende Ntikoga.Niyo koze ntigashira inuko.

Bafunge gasiya bamugire uko bashaka syagari we. Umuntu wahawe amahirwe yose n’igihugu twe twirirwa dushakisha twarahebye none Ari kwigira amanyembwa gusa . Leta ijya ibanza irebe abantu nka KIZITO ikamira amata bakaruka amazi ibakanire urubakwiye. Mwohorere yaravangiwe ariko azahora yicuza.

Umunyarwanda niba afite uburenganzira bwokujyahashaka we araziriki ko arengana ko batanamufatiyehanze byibura

Oya ndumva kizito mihigo rwose arengana nibayahawe imbabazi agombaagomba noguhabwa ubu urenganzira busesue gusa kizitowe urambabaje2

Hari indirimbo ivuga ngo kuba kw
isi ni ukwihangana;wagirango ni mu Rwanda bavugaga

nukuri Niba harumuntu watutse
Kizito ngo aragapfa atabyaye niwe wamuhemukiye

Kbs ndumva Kizito atajya apfa kuvakwizima nkubwo ararwananiki? niba arwanira umukiro wibyisix ntazapfa akabisiga? ubundix yari abayehonabi?. ababishinzwe mukore akazi inkubisiy’amabyi iyitarukirizaho.

Niba aribyo koko numugome cyne pe kuko ubwo nabwo nubugambanyi

Ruhukira mumahoro kdi imana ikwakire mubayo GS ukoze kumitima yabenshi GS uwariwewese waba yabigizemo uruhare nawe niyonzira

Birababaje pe kubona kizito ashaka kuduhemukira bigeze hariya inkiko zakoze ibyabo ariko arihemukiye kd ateye umubyeyiwe agahinda pe ese we ntiyabonaga ko abarundi ari hadui wacu nabashaka gukora nkawe bazafatwa gusa nge ndamubabariye pe byongeye kd umuntu twafataga nkumukirisitu gusa RIP