Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Perezida wa Rayon, Munyakazi Sadate n’uwa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles bita KNC, bagaragaye basangira nyuma y’intambara y’amagambo yari imaze igihe iri hagati yabo.
Perezida Sadate abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yasangije abamukurikirana ifoto ye ari kumwe na KNC cyo kimwe na Muhirwa Frederick wahoze ari Visi-Perezida wa Rayon Sports, imbere yaho hateretse amacupa ya Fanta ndetse n’icyo kurya.
Aba bombi bahujwe na Muhirwa usanze ari incuti yabo bombi.
Ku maso yabo byagaragaraga ko bizihiwe, ibisobanura ko bamaze gushyira akadomo ku ntambara y’ubutita yari imaze igihe hagati yabo.
Amagambo ya Perezida Sadate yari aherekeje iyo foto yagiraga ati: “Nyuma y’akazi kose, abantu barahura bagaseka ubuzima bugakomeza. Tubyita Fair Play.”
Ni amagambo yazamuye amarangamutima y’abakurikira Perezida wa Rayon Sports ku rubuga rwa Twitter, bahurije ku kuba n’ubundi Perezida wa Rayon Sports n’uwa Gasogi United ntacyo bapfa, na cyane ko basanzwe ari incuti magara.
Uwitwa Thomas Niyigaba yagize ati: “Kabisa muri abantu b’abagabo muriteranya mukanikiranura! Ndashaka KNC azagutsinde umukino wa mbere muzakina nibwo bizaryoha kurushaho.”
Eddy Rwanda na we ati: “Nuko, nuko ntimugasaze mwa mfura mwe! Umwanzi ubanga aragapu!”
Umuyobozi wa Rayon Sports mu magambo make, yabwiye Bwiza ati: “Ni ibintu byoroshye pe! Twibukiranyaga ko umupira ari ibyishimo, nta mpamvu yo guhangana.”
Intandaro yo guterana amagambo hagati ya Rayon Sports na Gasogi United yaturutse ku magambo umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, aheruka gutangariza Radio Rwanda, ubwo yamubazaga ku makuru yavugaga ko ikipe avugira yifuza Kwizera Olivier wari umuzamu wa Gasogi United.
Icyo gihe Nkurunziza yavuze ko nta mukinnyi Rayon Sports yakwifuza muri Gasogi ngo imubure, agereranya ikipe ye na rukururana na ho Gasogi ayigrreranya n’igare.
Ni amagambo yasembuye abayobozi ba Gasogi United, intambara y’amagambo itangira gutyo.
Cyakora cyo intambara yasize Rayon Sports igaragaje aka bukuru, kuko yarangiye itwaye Gasogi United Kwizera Olivier wari umuzamu wayo ndetse n’uwari umutoza wayo mukuru, Guy Bukasa.

4 Responses
KNC na Sadate bari bamaze igihe bahigana ubutwari biyunze
Ni byiza.Ariko KNC akwiye kwisubiraho akanwa ke akagakuramo Rayon Sport.Agira imvugo mbi ishotora,isebanya,isesereza…!Uzi kuva 7:00 ukagera 9:00 uvuga Rayon kndi ikiganiro urimo atari urubuga rw’,fimikino.KNC shaka frws neza udasebya bagenzi bawe.

Mu by’ukuri, i Club nini cyane nka kandi y’Ubukombe nka Rayon Sport, umuntu wese ugize amahirwe yo kuyitwaara, age yibuka ko iti Club idahagaze k’umupira gusa. Ahubwo ikomeye no k’imuco Gakondo w’Abanyarwanda hamwe n’Abaturarwanda baturi mo. Rayon Sport ikwiye kurangwa n’ikinyabupfura mbere na mbere. Ibyo si ibigomba kugirwa ho impaka. Ikinyabupfura kigomba kuba ikimuranga cy’uyumuryango munini.
Rwose nimujya gutora abauobozi mujye mubibutsa I Club bagiye gutwara cg kiyobora ko idasanzwe bitume bitondera buri jambo bavuga. Barenere kuri ZPR FC. Nta bintu bya Bo wakumva basasaasa hanze. Bakora bucece kandi bakanoza umurimo wa bo. Ariko Rayon Sport baravugahuzwa cyae nk’abafaransa.